IBANGA RY’UBUZIMA: Urukundo ruhindura byose

Nov 12, 2024 - 15:31
Nov 12, 2024 - 20:10
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Urukundo ruhindura byose

1. Umutima w'umuntu uhora ufite inyota y'urukundo. Urukundo ruhindura byose. Gira umutima ukunda abantu kuko nawe ukeneye urukundo mu bantu.

2. Urukundo ntabwo ari ugushaka umuntu mubana gusa, ahubwo ni ugushaka umuntu udashobora kubaho utamufite, wa muntu uhora ukeneye mu buzima bwawe kandi ugukunda byanyabyo nawe ukamukunda byanyabyo

3. Ugomba kureka abantu bakagenda abandi bakaza kandi ukubyakira kuko umuntu wese uri mubuzima bwawe agenewe kuba murugendo rwawe, ariko ntabwo bose bagenewe kuguma muri urwo rugendo kugeza ku musozo, hari abazatangirana nawe ariko ntimusozanye, hari n'abazasozanya nawe kandi mutaratangiranye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow