IBANGA RY'UBUZIMA: Aya magambo yo araremereye bisaba kuyumva kabiri

Jul 26, 2024 - 13:57
Jul 26, 2024 - 14:40
 0
IBANGA RY'UBUZIMA: Aya magambo yo araremereye bisaba kuyumva kabiri

1. Nkuko diyama iboneka gusa mu mwijima w'isi cyangwa mu butaka, niko n’ukuri kuboneka gusa mu bwenge bw'ibitekerezo.

2. Ni ishyano, ku bakunda umubiri gusa, imiterere, isura! kuko ibyo urupfu ruzabitwara byose ariko byibura gerageza gukunda ubugingo, iby'imbere mu muntu, kuko nyuma y'ubu buzima ubugingo bwo buzongera kubonana nkuko abizera Imana ijambo ryayo ribivuga ko nyuma y'ubu buzima tuzongera guhura n'abacu. Ibi bikwiriye kutwigisha ko tudakwiriye gukunda umuntu tugendeye kubyo turebe inyuma gusa.

3. Ushobora gutanga udakunda cyangwa se udakunze uwo uhaye kubw'impamvu runaka, ariko ntushobora na rimwe gukunda udatanga. Ibikorwa bikomeye by'urukundo bikorwa n'abasanzwe bakora ibikorwa bito by'ineza. 

Ugomba kubabarira kugeza aho ukunda. Urukundo rutwigisha ko niyo uri wenyine, ntuzigera wongera kuba wenyine ukundi kuko ukunzwe, ibyishimo byinshi mu buzima ni ukwemera ko dukunzwe. 

4. Iyo umutima wumye ijisho naryo riruma; Iyo mu mitima yacu harimo ikibi no kumaso yacu harangwa ikibi gusa ariko imitima yacu irimo icyiza, amaso yacu nayo agaragaramo icyiza gusa.

5. Iyo Imana ishaka ko umuntu asubira inyuma, yari kumuha amaso inyuma y'umutwe. Imana iteka ihora yifuza ko twajya mbere ahubwo ibikorwa byacu rimwe na rimwe dukora ugasanga nibyo bidusubiza inyuma.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow