IBAGA RY’UBUZIMA: Ibi bintu uko ari 6 mu buzima iyo utabyitayeho ugerwaho n'ingaruku mbi mu buzima

Oct 28, 2025 - 10:16
Oct 28, 2025 - 11:57
 0
IBAGA RY’UBUZIMA: Ibi bintu uko ari 6 mu buzima iyo utabyitayeho ugerwaho n'ingaruku mbi mu buzima

Nta kintu cyica umuntu kuruta uburemere bw’ibitekerezo bibi aba yikoreye. Akenshi twangirizwa cyane n’ibitekerezo biba biri muri twe.

Ntuzigere ushyira urufunguzo rw’ibyishimo byawe mu mufuka w’undi muntu. Ni wowe ugomba kuba isoko y'umunezero w'ubuzima bwawe.

Umuntu wa mbere uzahura nawe ukurwanya muri ubu buzima ni wowe ku giti cyawe mu gihe aribyo wahaye umwanya. Abantu iyo baturwanya ntitubihe umwanya ntacyo tuba ariko iyo bakurwanya nawe ukabyakira muri wowe birangira ari wowe wirwanya ku giti cyawe.

Uko waba uri mwiza gute niba uri mu mwanya utari uwanyawo nta gaciro uzagira. Menya neza niba uri mu mwanya wa nyawo kuko niho ugirira agaciro.

Intsinzi iguhobera mu ibanga, gutsindwa bikagukubitira urushyi mu ruhame, duharanire gutsinda mu buzima bwacu.

Ikintu cyoroshye mu buzima ni ugucira urubanza abantu bagaragaweho amakosa ariko ikintu gikomeye ni ukumenya amakosa yawe no kuyakosora.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow