Ibi bintu uko ari 16 niba hari ibyo ukora ukwiye guhita ubihagarika

Ubuzima bufite agaciro, kandi burushaho kugira agaciro iyo wunvise ko buri segonda wakoresheje, ni igihe kidashobora na rimwe gusimburwa , bityo buri segonda wakoresheje rishobora kuba igishoro cyangwa rikangiriza ubuzima bwawe.

May 7, 2024 - 16:31
May 7, 2024 - 17:05
 1
Ibi bintu uko ari 16 niba hari ibyo ukora ukwiye guhita ubihagarika

Abantu benshi bamara umwanya wabo bakora ibintu biteye ubwoba ubwabo, mubitekerezo byabo no mumibiri yabo, ariko nawe niba ukora ibi bintu hita ubihagarika aka kanya.

1. Rekeraho kuba undi ahubwo ube wowe wanyawe, kuba undi ni uguta umwanya ndetse kibaka n'ikimenyetso cyo kutikunda.

2. Reka kwibeshya, kwibeshya ni uburebure bw'ubuswa butazakugeza ahandi cyangwa ngo bugire aho bukugeza.

3. Reka kumarana umwanya n’abantu batongera agaciro mubuzima bwawe. Niba ufite ubuzima bumwe bwo kubaho, kuki uha agaciro abantu badafite intego, cyangwa abantu bafite icyerekezo kitareba kure mugihe ufite icyerekezo kinini kuruta icyabo?

4. Reka guhunga ibibazo byawe. Kwiruka ntibizakuraho icyo kibazo, hangana n'icyo kibazo kandi ugikemure imbonankubone.

5. Reka kuba imburamumaro kandi utangire gutanga umusaruro. Kora ikintu gitanga umusaruro buri munsi.

6. Reka kwizera ko utari mwiza bihagije, ibuka ko uri icyo wiyizereramo, ukwiriye kwiyizera wowe ubwawe nibwo uzabasha gukora ibintu bidasanzwe

7. Reka kwinjira mu mibanire itari yo, ibyiyumvo byawe, amarangamutima n'ubuzima bwawe bigomba gusangirwa gusa n'umuntu ubikwiye.

8. Reka kuba umunyantege nke, umunebwe, sibyo rwose, ni wowe ugomba gufata iya mbere yo gushaka icyakugeza ku byiza wifuza kugeraho, niba uri gucika intege n'inde wundi uzakwitangira?

9. Reka kurushanwa n'abantu, ubuzima ntabwo ari amarushanwa, uko twabuhawe buri wese kugiti cye ni nako ibyo dukora tudakwiye kugendera ku bandi. 

10. Reka gutinya gukora amakosa. Amakosa yerekana ko uri gushyira imbaraga mubyo urimo, ugomba guhangayikishwa ahubwo nuko udakora amakosa namba.

11. Reka gucira abandi imanza, ahubwo urebe ibyo mu ruhande rwawe cyane kandi ureke kugira ishyari.

12. Reka kurakarira abantu, kuko ibyo birakubabaza cyane, reka umutima wawe ubohoke.

13. Reka guta ubuzima bwawe ugerageza gushimisha abandi. Hari ubwo twiyibagirwa tugakorera abandi ibyo natwe tutakikorera kugirango dushimishe abandi.

14. Reka gushinja abandi kunanirwa kwawe, ni wowe ufite uburenganzira ku mahitamo ukora n’imyanzuro ufata.

15. Reka gukomera ku byahise kandi ureke kubaho wicuza. Wibabarire amakosa yawe ya kera hanyuma ukomeze.

16. Reka kuba indashima hanyuma utangire kwishimira impano yitwa ubuzima wahawe.

Ese muri ibi hari ibyo usanze ukwiye guhindura? ni ahawe ho gutera intambwe kugirango ubuzima bwawe ubuhe icyerekezo cyiza..

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow