IBANGA RY’UBUZIMA: Ese iyo wabuze ibyiringiro ukora iki? Dore igisubizo
Iyo ubuze ibyiringiro ukumva ugeze ku iherezo, ibuka Imana usenge, ni uguhengama gusa kw'igihe gito, si iherezo. Iyo imodoka igeze ahantu hameze nabi ishobora guhengama gake ariko ntibivuze ko igiye kugwa. Benshi iyo bageze muri ako gahe bumva ko ubuzima burangiye ariko ibyo ni agahe gato, bisaba gukomera no kwihangana gusa.
Niba utekereza ko ubyutswa n'isaha isona, uzayishyire hafi y'uwapfuye urebe ko abyuka, uzasanga ubyutswa n'ubuntu bw'Imana gusa. Twese tubeshejweho n'ubuntu bw'Imana.
Si ngombwa guhorana amakarita meza mu buzima, ikizima ni uburyo bwiza ukinisha ayo ufite. Ku bazi gukina amakarita ushobora gutsinda umuntu uri gukina nabi kandi afite amakarita makuru mu gihe wowe ufite amakarita mato ushobora no ku mutsinda, no mu buzima niko biba bimeze, si ngombwa kugira byinshi cyane icyangombwa ni ukumenya uko ukoresha bicye ufite.
Kwishima kumwe gutwikira imibabaro igihumbi. Ni ngombwa ko dukwiye guharanira ibyishimo byacu kabone nubwo byaba bigoye.
Hari ubwo abantu bajugunya amabuye munzira ucamo, ariko akenshi biterwa n'icyo mwakoranye, si ngombwa kwita kuri ayo mabuye icy'ingenzi ni ukumenya uburyo uyanyuramo.
What's Your Reaction?










