IBANGA RY’UBUZIMA: Ibi bintu ni ingenzi cyane, fata akanya gato ubisome biragufasha
1. Niba utemera ko ubugambanyi bubaho, uzafatire isomo ku mazi n’ifi, ntabwo ifi ishobora kubaho itari mu mazi ariko amazi niyo yifashishwa mu guteka ifi.
Umubano w’ifi n’amazi ujye utwigisha ko ubugambanyi bushoboka, muri iyi si hari abantu bakwereka ko ari inshuti zanyazo nyamara bashobora kukugambanira, tujye dusaba Imana kuduhishurira mwene abo bantu kandi turusheho kuba maso abo dushyira mu buzima bwacu.
2. Ibintu bituma amarira ashoka ku maso yawe (ibintu bikubabaza, bikuriza) ujye wizera ko aribyo bizanatuma ugira ubuhamya mukanwa kawe, bivuze ko ibibazo n'ingorane byabaho mu buzima bwawe, bishobora kubanza kugutera umubabaro n’intimba, ariko amaherezo bishobora kuganisha gutuma uvuga amagambo akomeye yo kwizera ko nta habi umuntu atava, kwihangana ko bitera kunesha, no gukura ko bishoboka, ibyo byose ukabihamiriza n’abandi.
3. Ku bantu basenga, niba udakuye amaboko mu mufuka ngo ukore cyane, uzahora mu rusengero ubuzima bwawe bwose uvuga ngo ndabyakiriye nyamara nta gihinduka. Kubyakira byanyabyo ni ugusenga ariko ukagira n’igihe cyo gukora cyane, wasanga uwo babwira ngo nabyakire ari wawundi ufite umugambi wo gukora cyane witeguye kandi usenga akanakora, mu gihe wowe wicaye nta mugambi. Imana iravuga ngo izaha umugisha imirimo y'amaboko yacu, niba udakora ni iki izaguhamo imigisha.
4. Nta muntu n'umwe kuri iyi si wera kandi utunganye. Niba wirinze abantu kubera amakosa yabo, uzaba wenyine kuri iyi si. Nuko rero ucire abantu urubanza gake kandi ukunde abantu cyane.
5. Ugomba kuba intwari yawe kuko buri wese ahugiye mu kwirwanaho ku giti cye, witekereza ko hari undi uzaza kukubera intwari, ntuzatungurwe no kubura ugufasha ahubwo uzatungurwe n’ugize umutima wo kugufasha kuko abantu bugarijwe na byinshi bibahugije ku giti cyabo.
6. Ujye wibuka ko, ijoro ryijimye ritanga inyenyeri zaka cyane cyangwa abantu bakagira ubwenge bwo gushaka amatara abamurikira, mu gihe wisanze mu bibazo ntukumve ko birangiye ba maso kuko nicyo gihe ushobora kubona igisubizo cyatuma ubuzima bwawe burabagirana.
7. Mugihe uyumunsi nta muntu wakubwira ibi ariko ujye umenya ko: uri mwiza, urakunzwe, urakenewe, uri muzima kubw'impamvu, urakomeye kuruta uko ubitekereza. Uzanyura mubyo ucamo byose, icyiza nuko uri muzima. Ntucike intege!
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










