Uko byagenda kose hari urumuri rw’umucyo kumpera ya tunnel

Mar 21, 2024 - 10:51
Mar 21, 2024 - 10:55
 0
Uko byagenda kose hari urumuri rw’umucyo kumpera ya tunnel

1.Ugomba kurwana muminsi mibi kugirango ubone cyangwa ugere mu minsi myiza y'ubuzima bwawe, n'utarwana ntabwo uzabasha kubona iminsi myiza ushaka kugeramo.

2.Uko byagenda kose hari urumuri rw’umucyo kumpera ya buri muyoboro wijimye cyangwa se ibyo twita tunnel.

Ibi bivuze ko niyo mu buzima byaba bigoye ariko ku iherezo ibintu bizagenda neza, kuko iminsi mibi ntihoraho.

3.Ufite imbaraga zo kuvuga ngo, “Ubu ntabwo aribwo buryo inkuru y’ubuzima bwanjye izarangira”, ufite imbaraga zo guhindura inkuru y'ubuzima bwawe.

4.Umaze kumva ko umuntu ari kukwirinda cyangwa atakigukeneye, ntuzongere gukora ikosa ryo kumuderanja umusanga.

5.Kora igikwiye, ntukore icyoroshye cyangwa igikunzwe n’abantu benshi.

6.Ubuzima bwacu ntibuba bwiza kubw’amahirwe, bugenda bumera neza kubera impinduka tugenda tugira mu buzima ndetse n’imyanzuro idasanzwe tugenda dufata.

7.Hari imvugo dukwiye gucikaho ngo “Igihe gihindura ibintu”,ibi bigatuma twicara tugatuza ahubwo tukazashiduka igihe cyaradusize, ariko mubyukuri ugomba kubihindura wowe wenyine udategereje ko igihe aricyo cyizahindura ibintu.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow