Uwo wirengagiza uyu munsi ashobora kuzaba igikomere cyawe cy’iteka.

Ese uwo muntu uri kwirengagiza uyu munsi, uwo uri gufata nk’aho adafite agaciro, uwo uri gusuzugura, uwo uha umwanya muto mu buzima bwawe, ujya wibaza uko umutima wawe wamera ejo wumvise ko atakiriho?

Apr 17, 2026 - 09:26
Apr 17, 2026 - 10:15
 0
Uwo wirengagiza uyu munsi ashobora kuzaba igikomere cyawe cy’iteka.

Hari amagambo tutavuga, hari ibihe twirengagiza, hari n’urukundo dufata nk’aho ruzahora ruhari iteka, hari n’ibikorwa bibi dukora tuzi ko tuzasaba imbabazi ejo. Ariko ubuzima bufite ukundi bubara. Ntabwo buduha integuza, ntibutegereza ko twitegura. Umunsi umwe uraza ukumva inkuru itunguranye ko umuntu wari usanzwe ubona nk’aho azahoraho, umwe wirengagije, yagiye burundu.

Ni bwo umutima ubyuka, ukibaza uti: “Kuki ntamuhamagaye? Kuki ntamwandikiye? Kuki ntamweretse ko afite agaciro? Kuki namusuzuguye?” Ariko icyo gihe biba bitagishobotse. Icyo washoboraga gukora ejo, icyo wagombaga kuvuga, kiba cyararenze.

Kubaha umuntu ntibisaba ibintu bikomeye. Ni ijambo ryiza, ni ubutumwa bugufi, ni umwanya muto wo kumva uko ameze. Ibyo bintu bito ni byo bihinduka ibikomeye iyo igihe gitinze.

Niba hari uwo wirengagiza, gerageza uhindure uyu munsi. Si uko uzi ejo hazaza, ahubwo ni uko wifuza kutazabaho wicuza. Kuko agaciro k’umuntu ntikagaragarira mu magambo menshi, ahubwo kagaragarira mu buryo umwitaho akiriho.

Ejo si ahacu. Uyu munsi ni wo dufite. Niba hari uwo ufitiye umwanya mu mutima wawe, ntutegereze igihe kizaza kora uyu munsi. Vuga ayo magambo meza, garagaza urukundo, usane aho byacitse. Kuko iyo umuntu amaze kugenda, ntituba tugifite amahirwe yo gukosora ibyo twasize inyuma.

Icy’ingenzi si uko uzumva ejo, ahubwo ni uko witwaye uyu munsi.

Philemon Burgin

 

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow