Nta cyuya, nta buryohe: Inzira y’ubwenge iganisha ku iterambere
Mu buzima, hari ukuri kudashidikanywaho: nta ntsinzi ibaho itavuyemo imbaraga, kwihangana no gukora cyane. Imvugo igira iti “Nta cyuya, nta buryohe” itwibutsa ko buri ntsinzi igira igiciro, kandi icyo giciro akenshi kiba ari imbaraga zacu, igihe cyacu, n’umuhate wacu.
Iyo umuntu arambirwa cyangwa akumva atagishoboye, aba yibagiwe ko ibyiza byose bisaba urugendo. Nta gihingwa cyera kidatewe, kidahinzwe ndetse hari aho bisaba kukivomerera. Uko ni ko n’ubuzima bwacu bumeze, inzozi zacu zisaba kuzirwanira no kuzitaho buri munsi.
Iyi mvugo si amagambo gusa, ni ihame ry’ubuzima. Itwigisha ko nta mpano yonyine ihagije, nta mahirwe yonyine ahagije ahubwo umusaruro mwiza uturuka ku guhuza inzozi n’imbaraga. Iyo wemeye kubira icyuya uyu munsi, ejo hazaba umunsi wo gusarura no kuryoherwa n’imbuto z’imihate yawe.
Icyuya ni urufunguzo rw’intsinzi. Nta muryango w’iterambere ukingurwa n’ibitekerezo gusa; ukingurwa n’ibikorwa bifatika.
Iyo ugize umuhate, ubuzima buragufungukira. Abatsinze si abantu batarushye, ahubwo ni abanze gucika intege igihe ibintu byakomeye.
Gukora cyane si igihano, ni ishoramari. Buri munota w’umuhate ushora uyu munsi, uba ari inyungu yawe y’ejo hazaza.
Inzira igoye ni yo iganisha ku ntsinzi irambye. Ibyoroshye bishira vuba; ibyavunikiwe birakomera kandi bikagumana agaciro.
Kwihangana kuruta impano. Impano itagira umurava irasaza, umurava utagira impano wiga ukagera kure.
Ibigeragezo si iherezo, ni amasomo. Iyo ubaye maso mu bihe bikomeye, wunguka ubumenyi n’imbaraga bitagurwa n’amafaranga.
Icyuya cya none ni inseko y’ejo. Uko uhangana n’akazi uyu munsi, ni ko uzishimira umusaruro mu gihe kiri imbere.
Nta butunzi buruta ubwitange. Iyo witangiye intego yawe by’ukuri, isi ubwayo igutera inkunga mu buryo utatekerezaga.
Nta cyuya, nta buryohe, ni isomo rikomeye ry’ubuzima ridusaba guhitamo gukomera aho guhitamo koroherwa. Ni ukwibutsa ko ibyiza byose bifite igiciro, kandi ko icyo giciro atari igihombo, ahubwo ari inzira iganisha ku ntsinzi irambye.
Niba wifuza kugera kure, wemere urugendo. Niba wifuza kuryoherwa n’intsinzi, wemere kubira icyuya. Ntugatinye inzira igoye, kuko akenshi ari yo iyobora ku byishimo birambye. Uyu munsi ushobora kunanirwa, ariko ejo uzishimira ko utacitse intege.
Ibuka ko buri cyuya gitonyanga ari intambwe iganisha ku ntsinzi yawe. Kora, ihangane, wizere kuko rwose nta cyuya, nta buryohe.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










