IBANGA RY’UBUZIMA: Agaciro kawe ntabwo gashingiye kukwemerwa n’abandi
1. Ntiwamenya uburyohe bw’ikawa, mbere yuko uyivanga n’isukari n’amata. Turi beza kugiti cyacu ariko tuba beza iyo duhuje n’abantu beza. Isi yuzuyemo abantu beza nubwo hari abavuga ngo abantu bose babaye babi, niba udashobora kubona abantu beza, wowe ba mwiza ku bandi.
2. Ijambo mbabarira rikora mugihe ikosa ryakozwe, ariko ntabwo rikora iyo icyizere cyavuyeho. Mu buzima rero, kora amakosa ariko ntuzigere wangiriza icyizere abantu bagufitiye. Kubera ko kubabarira biroroshye, ariko kwibagirwa no kongera kwizera rimwe na rimwe ntibishoboka.
3. Ubwato ntiburohoma kubera amazi abukikije, ubwato burohama kubera amazi yinjiramo imbere. Ntureke ngo ibibera hafi yawe cyangwa bigukikije bikwinjiremo imbere kandi bikuremerere kuko nibimara kukuremerera bizakwangiza. Hari ubwo twumva ibintu hanze bikatwangiza, umuntu akaza akakubwira ati runaka arakwanga, nawe ugatangira kumwanga, ntiwongere kumuvugisha, kumufasha, kumwitaho kubera ko wabwiwe ko akangwa utanabifiteye amakuru, ibyo birangiriza.
4. Buri muntu afite uko ateye, ntushobora guhatira umuntu kuba uwo ushaka ko aba we. Niba uhisemo kugumana nawe, bikore kuko ushobora kubyihanganira no kubyemera, ntabwo ari ukubera ko ushobora kubihindura cyangwa ngo uzamuhindura.
5. Ntukeneye urukundo cyangwa kwemerwa n'umuntu kugirango ube mwiza bihagije. Iyo umuntu akwanze cyangwa agutereranye cyangwa agucira urubanza, ntabwo mubyukuri bikureba. Ni ibijyanye nabo hamwe n’umutekano muke wabo bifitemo, kandi ntugomba kubyinjiramo. Agaciro kawe ntabwo gashingiye kukwemerwa n’abandi, ni ikintu cyihariye.
6. Ubuzima ni menu. Ibyo utumije byose nibyo bigezwa kumeza yawe. Niba ujya muri resitora haba hari agatabo karimo ibyo ushaka gutumiza aribyo twita Menu, ibyo utumije rero nibyo uhabwa, no mu buzima ibyo ukunze kwibwira, gutekereza kenshi, abantu uzana mu buzima bwawe babe beza cyangwa babi, ibyo byose iyo ubihamagaye biraza, iyo bitakugizeho ingaruka mbi bikugiraho ingaruka nziza, biterwa nibyo watumije. Jya umenya ibyo utumiza rero.
7. Ntuzagerageze gutuma umuntu yanga uwo akunda, kuko hari ubwo azakomeza kumukunda hanyuma wowe akwange urunuka.
8. Umunota umwe wo kwihangana ushobora kuvamo imyaka icumi y’amahoro. Abantu benshi tugorwa no kwihangana nyamara nkuko n'Ijambo ry'Imana ribivuga, kwihangana bitera kunesha, uwihanganye igihe gito bimuhesha igihe kirekire cyo kuba mu mahoro.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










