IBANGA RY’UBUZIMA: Jya urwana intambara zawe mu ibanga, ukire ibikomere bucece

Sep 19, 2025 - 09:51
Sep 19, 2025 - 10:13
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Jya urwana intambara zawe mu ibanga, ukire ibikomere bucece

Niwumva uri kuba mu buzima wumva budafite icyo bwasangiza abandi, ntukihebe kuko ibyo ntibikwambura agaciro kawe ukwiye kugira nk’umuntu.

Umuntu niba adafite icyo agusangiza cyagufasha ntuzigere uvuga ko ntagaciro akwiye nk’umuntu, ujye wibuka ko yaremanywe agaciro gakomeye.

Mu buzima nta muntu ubaho neza ibihe byose kubera guhemuka, kenshi uhemuka wihuse cyangwa bigushimishije ariko ukababara witonze gahoro gahoro.

Iterambere rikurura abanzi , abanyeshyari ribi, indyarya ndetse n’urwango, niba abo bantu utabafite mu buzima bwawe ukeneye gukomeza gukora cyane kuko ntaho uragera, iki ni kimwe mu kimenyetso kigaragaza ko uri gutera imbere.

Niba ufite intego ukwiye kuzivunikira, menya ko ntabundi bufasha buhari, ubufasha bwonyine buhari ni ukuzinduka ugakora neza ibyo ugomba gukora, ukirinda gucika intege mu gihe cyose ugishaka uburyo ugera kuri ya ntego.

Niwumva ko hari ubundi bufasha ukeneye uzahora wita abantu babi kuko icyo uhora ubategerejemo utakibona.

Jya urwana intambara zawe mu ibanga

Jya urwana intambara zawe mu ibanga, ukire ibikomere bucece, urabagiranire mu ruhame, ntugatume abanzi bawe bakomeza kukubona uhangayika, ibyo nibyo bibashimisha. Komera, shinyiriza uhinyuze icyo abanzi bawe bagutegerejeho.

Uko ucika intege, uko wiheba, uko intambara zawe wirirwa uzibwira buri umwe wese muhura niko umwanzi  wawe akomeza kwishima kuko niyo ntego ye.

Nkuko umwanzi wawe aguseka kuko ukomeje gutsindwa nawe ukwiye gukora ibishoboka byose ibyo yita umunezero kuri we kubera ko akubona ubaho nabi ahubwo ikibuga kikicurika, wowe ugaseka we agahekenyera amenyo munda kubera ko ibyo yifuza bitari kuba kuri wowe. 

Intego y'umwanzi nuko iyo ubabaye cyangwa uhangayitse arishima, agaseka, ariko iyo uharaniye kubaho neza, ukarwana we arababara cyane.

Kurwana kwawe gushobora guhindura umutima w’umwanzi wawe, nawe akamenya ko ntacyiza cyo kwifuriza inabi abandi kuko nubundi ntacyo byamugejejeho, ahubwo ahora ababara burigihe uko utsinze.

Iyaba isi yose twahinyuzaga abatwanga muri ubwo buryo, abatwifuriza inabi, isi yakuzura abantu bafite imitima myiza, kuko buri umwe yajya atekereza kwifuriza ikibi undi akibuka ko bidakora nubundi amaherezo uwo yifuriza inabi birangira atsinze urugamba.

Byose biva mu kwihangana, ukareka abavuga bakavuga, kuko umuntu uzi inkuru yawe yanyayo ni wowe wenyine.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow