IBANGA RY'UBUZIMA: Ubuzima ntabwo ari ugushimisha abantu bose

Jun 26, 2025 - 13:38
Jun 26, 2025 - 13:55
 1
IBANGA RY'UBUZIMA: Ubuzima ntabwo ari ugushimisha abantu bose

1. Kugira inshuti ijana ntabwo ari igitangaza. Igitangaza n'ukugira inshuti imwe izahagarara iruhande rwawe nubwo abandi amagana baba bakurwanya.

2. Umuntu wese ashobora kwinjira mu buzima bwawe akavuga uko agukunda ariko bisaba umuntu udasanzwe rwose kugirango agume mu buzima bwawe no kwerekana uburyo agukunda.

3. Iyo umuntu akubwiye ati: "Warahindutse," ujye umenya ko waretse kubaho ubuzima bwawe muburyo bwe abishakamo ahubwo uri kuba mu buryo bwawe ubishakamo kandi ni byiza cyane.

4. Baho wishimye, ba wowe, niba abandi batabikunze, bareke bagende. Ibyishimo ni amahitamo. Ubuzima ntabwo ari ugushimisha abantu bose.

5. Urukundo nyarwo ntabwo ari ukuba hamwe cyangwa ubana n'umuntu burigihe, ahubwo urukundo nyarwo ni igihe abantu bakomeza kuba inyangamugayo nubwo bataba bari kumwe.

6. Nuhugira mu gushaka umuntu utunganye, birashoboka ko ushobora kuzisanga wabuze umuntu udatunganye ariko ushobora kugushimisha byimazeyo.

7. Gukundana ntabwo ari amahitamo, ahubwo kugumana n’umuntu mu rukundo niyo mahitamo.

8. Ntugahitemo umuntu mwiza kw’isi ahubwo ujye uhitamo umuntu utuma isi yawe iba nziza.

9. Iki kireba urubyiruko, misiyo yawe ni ugukora akazi neza, kuko mu myaka micye iri imbere nta muntu uzakubaza abakobwa cyangwa abasore wakundanye nabo cyangwa umubare w'abo mwakundanye, ahubwo bazakubaza ingano y’amafaranga wakoreye.

10. Impinduka ntizishobora kuba niba dutegereje undi muntu cyangwa ikindi gihe. Turi abo twategereje. Turi impinduka dushaka.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow