IBANGA RY’UBUZIMA: Twige guca bugufi muri byose Imana yaduhaye.
Uko inyoni yaguruka ikagera hejuru gute amaherezo izasubira hasi mu gihe ikeneye kurya, ntugatekerezo ko uri hejuru y’undi muntu kubera ko hari ibyo ufite, jya ugira igihe uce bugufi.
Uko waba uri mwiza gute, uko waba uri umukire gute umunsi umwe uzaba ibiryo by’umuswa, rero shyira kwiyemera ku ruhande uce bugufi.
Ujye wibuka ko buri buzima bwose buzasogongera ku rupfu, gerageza guca bugufi rero, ntutekereze ko uri hejuru y’abandi.
Ntukiyumve cyane kubera ko ushobora kugura umugati ngo ubisuzugurire abandi, ujye wibuka ko hari nyiri uruganda uguramo uwo mugati kandi ushobora gusanga adapyinagaza abandi.
Amafaranga uvuga ko ufite kuri konti ashobora kuba ari icyacumi undi muntu atanga mu rusengero, cyangwa ituro undi muntu atura.
Ntukarebe umuntu hanyuma wumve ko umurenze, yego ushobora kuba umurenze mu buryo bumwe, ariko ushobora kuba utamurenze mu buryo 1000.
Iga gusuhuza abantu, iga kubaha abandi, iga kuvugana n’abandi, iga guha icyubahiro abandi bakwiye nkuko Imana nawe hari icyubahiro yaguhaye.
Iga gufungurira imiryango abandi, iga kuramburira abandi amaboko, genza gake kuko degree Imana yaguhaye si yo yatuma usuzugura abandi, ibyo byose Imana yabiguhaye kugirango ubibanemo neza n’abandi.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










