IBANGA RY’UBUZIMA: Imbaraga zo kubabarira, niba bikugora kubabarira ibi byagufasha
1. Ujye ubabarira abandi, atari ukubera ko bakwiriye kubabarirwa, ahubwo ari ukubera ko ukwiye amahoro. Ukeneye amahoro mu mutima wawe kurenza ibindi byose.
2. Twibabaza kuruta uko twababaza abandi mu gihe twanze kubabarira. Uko wababaza abandi kose ntibyahura n'uburyo wababara mu gihe wanze kubabarira.
3. Umwanzi azahora akoresha abantu kugirango akubabaze. None rero, shyiraho gahunda yo kubabarira. Mu gihe we akataje ashaka guhora akubabaza nawe shyiraho ingamba zo kumubabarira wikomereze.
4. Abantu bamwe bashobora kukubabaza bayobowe n'umubi, hari igihe ataba ari babi kuko umwanzi azagutera rimwe na rimwe akoresheje abantu udatekereza. Kubw'ibyo rero, ugomba guhora ubabarira, kuko abantu bamwe ni intumwa z'umwanzi gusa.
5. Abantu bashobora kukwita amazina mabi, bakagukorera ibintu biteye ubwoba kuri wowe, ariko ntugomba kwibanda kuri ibyo. Bababarire kandi urebe uruhande rwiza rw'ubuzima. Ntugafate umwanya munini wita ku bakuvuga nabi, kuko igihe gihenda niyo mpamvu ukwiye guhanga amaso ku byiza kuruta ibyo bibi.
What's Your Reaction?








