IBANGA RY’UBUZIMA: Igisobanuro cy'ubwiza

Oct 30, 2024 - 10:57
Nov 8, 2024 - 07:54
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Igisobanuro cy'ubwiza

1. Ubwiza nyabwo ntabwo bujyanye n’ibara ry’umusatsi wawe cyangwa amaso yawe afite. Ubwiza nyabwo bujyanye n'uwo uriwe nk'ikiremwa muntu, amahame yawe, umurava ufite wo kugera ku hazaza ibindi biza bikurikira.

2. Ubwiza ntabwo buri mu maso, ubwiza ni urumuri ruri mu mutima.

3. Ineza ni ururimi abatumva bashobora kumva n'impumyi zishobora kubona, si ngombwa ko ujya kugira icyo usobanura ku byiza ukora.

4. Ubwenge butagira umugambi ni nk'inyoni idafite amababa.

5. Ba uwo uriwe kandi uvuge icyo wumva kuko abatekereza ntacyo batwaye naho abadafite icyo batwaye nta nicyo batekereza.

6. Ibintu byiza cyane kw'isi ntibishobora kugaragara cyangwa gukorwaho, ahubwo abantu babyiyumvamo mu mitima yabo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow