IBANGA RY’UBUZIMA: Impuguro ku mibanire yacu n'abandi

Nov 26, 2025 - 09:03
Nov 26, 2025 - 09:14
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Impuguro ku mibanire yacu n'abandi

Umubano wawe na mugenzi wawe, n’umugabo wawe, n’umugore wawe ntabwo bikenewe ko uba usobanutse kuri buri umwe wese, ahubwo abakwiye kumva ko usobanutse cyangwa udasobanutse ni mwe, kubera ko ni umubano wanyu ntabwo ari umushinga wa rusange. Si buri umwe wese ukwiye kugira uruhare mu mibanire yawe n'abandi.

Kuba mu mibanire yawe na mugenzi wawe hari ibyo mutumvikana sibyo bivuga ko nta mibanire myiza mufite ahubwo imibanire myiza ni igihe kutumvikana, amakimbirane y’ejo hashize mwagize bidahagarika ibiganiro mukwiye kugirana uyu munsi, uwo niwo mubano mwiza.

Ntukajye ukora ikosa ryo gusangiza buri muntu ubonetse wese amakosa y’umuntu mufitanye umubano kubera ko iyo nshuti yawe wowe uzayibabarira ariko abo wabwiye amakosa ye ntabwo bazamubabarira.

Iyo ugambaniye umuntu bari bazi ko muri inshuti ni wowe batakariza icyizere mbere, ntugakore ikosa ryo kuvuga nabi, kugambanira abantu bawe, inshuti zawe kuko nubundi bidatanga icyizere kubo ubibwiye ahubwo kiratakara mu gihe iyo nshuti yawe yo ikwizera.

Umubano utarimo icyizere umeze nk’imodoka itarimo lisansi, ushobora kuguma mu modoka ariko ntugire aho ujya.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow