IBANGA RY’UBUZIMA: Amagambo akomeye kandi yuzuye ubwenge
1. Buri gihe ujye wibuka ko ibihuha bitwarwa n’abantu buzuye urwango, bigakwirakwizwa n'abapfapfa, bikemerwa cyangwa bikizerwa n’injiji.
2. Ujye wubaha abakuruta mu gihe ukiri muto, ujye ufasha abanyantege nke mugihe ufite imbaraga, ujye wemera amakosa yawe igihe wibeshye cyangwa wakosheje, kuko umunsi umwe uzaba ushaje, umunsi umwe ushobora nawe kugira intege nke, ndetse kandi ushobora no kwibeshya.
3. Iyo ibinyoma aribyo bihuza abantu, mu gihe kidatinze ukuri kuzabatandukanya. Komeza kuba wowe wa nyawe, ukomeze kuba inyangamugayo burigihe kuko nicyo gitsinda.
4. Abantu nyabo bazakubwiza ukuri nubwo bituma bagaragara nabi mu maso yawe kuko baha agaciro ubunyangamugayo kuruta gukundwa n'abantu bose. Aho gukundwa kubera ibinyoma wakangwa kubera ukuri, kuko igihe kizagera ukuri gutsinde.
5. Mu isiganwa riri hagati y'Intare n'inyamaswa yitwa Isha, inshuro nyinshi Isha ziratsinda kuko Intare ziruka zishaka ibiryo, Isha zikiruka zirwana ku buzima bwazo. Ujye wibuka ko intego irahambaye kuruta ibyo ukeneye.
Mu gihe wifuza kutugezaho igitekerezo n'inyunganizi ku IBANGA RY'UBUZIMA cyangwa wifuza ubujyanama watwandikira kuri 0786917483
Byanditswe na Philemon Burgin
What's Your Reaction?










