IBANGA RY'UBUZIMA: Niba ushaka kuzasiga umurage mwiza dore icyo ukwiye gukora

Sep 12, 2024 - 09:36
Sep 12, 2024 - 10:34
 2
IBANGA RY'UBUZIMA: Niba ushaka kuzasiga umurage mwiza dore icyo ukwiye gukora

1. Ubuzima ni umuhanda munini ufite ibimenyetso byinshi. Nkuko mu muhanda habamo ibimenyetso byinshi biburira niko no mu buzima bwacu hari ibimenyetso biri mu nzira tunyuramo dukwiye kwitondera, hunga urwango, ibibi n'ishyari. Shyira icyerekezo cyawe mubikorwa urimo, kanguka ubeho!

2. Nta cyubahiro kiruta urukundo, cyangwa igihano kirenze ishyari. Niba ushaka icyubahiro gira urukundo, kunda abantu nibwo uzabona icyubahiro, iyo abantu bagukunze baba banakubaha kuko iyo ukunze umuntu uranamwubaha, umuntu ashobora kukubeshya ko akubaha ariko atagukunda ariko umuntu ugukunda bya nyabyo we aba akubaha.

3. Nkuko ibyuma biribwa n'ingese, niko ishyari riribwa na ba nyiri umuhate batita kubabagirira amashyari. Iyo umuntu akugiriye ishyari akabona ntacyo bigutwaye birangira yivanye mu kibuga.

4. Hariho abantu babiri gusa bashobora kukubwiza ukuri kukwerekeyeho - umwanzi wawe kuko uko akurwanya niko umenya ibyo ukora neza kurushaho n’inshuti igukunda cyane kuko nayo ikubwiza ukuri.

5. Nta murage ukize cyane nk'ubunyangamugayo. Niba ushaka kuzasiga umurage mwiza gerageza kuba inyangamugayo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow