IBANGA RY’UBUZIMA: Amagambo y'ubwenge azagufasha muri uyu mwaka wa 2025
1. Niba tudashatse uburyo bwo gukorera amafaranga no mugihe turyamye, tuzakora kugeza dupfuye.
2. Ntukazigame amafaranga yasagutse kuyo wakoresheje ahubwo ujye ukoresha amafaranga yasagutse kuyo wazigamye.
3. Nugura ibintu udakeneye cyangwa bidakenewe cyane mu buzima bwawe byihuse uzagurisha ibintu wari ukeneye mu buzima bwawe.
4. Ntuzigere ugerageza gupima ubujyakuzimu bw'uruzi ukoresheje amaguru yombi, kuko ushobora kwisanga warohamye, bishatse gusobanura ko ugomba gutekereza ku kintu mbere yo kugikora, cyangwa gusesengura ibintu mbere yo kubigiramo uruhare.
5. Amarira ameneka ku maso y'abandi bantu ntabwo ari ikimenyetso cy’intege nke kenshi, ahubwo bishobora no kuba ikimenyetso cy’umutima wera.
6. Ushobora kutamenya umusaruro uzava mu byo ukora, ariko nutagira icyo ukora, ntamusaruro uzigera ubona.
7. Ubuzima butagira ikizamini ntabwo bwatuma ugera ku ntsinzi.
8. Gukora kenshi ibyo abandi bakubwiye ni ukuba impumyi. Kuza iyo abandi baguhamagaye cyangwa uko baguhamagaye ukaza, uba warazimiye. Iyo usize abantu bose, nawe ubwawe uribura. Iyo usanze umuntu wese, nawe ubwawe uribona.
9. Ntukababare kubera ko Imana yohereza ibyiringiro mubihe bikomeye cyane. Ntiwibagirwe ko imvura nyinshi igwa mu bicu byijimye.
10. Iyo isi igusunikiye kujya kumavi, uba uri mumwanya mwiza wo gusenga.
What's Your Reaction?










