IBANGA RY'UBUZIMA: Niba ugorwa no kubabarira aya magambo yagufasha

Kubabarira ni inzira yo kwifasha wowe ubwawe ntabwo ari ugufasha abandi. Aya ni amwe magambo meza yo kubabarira yakumenyesha ko niba utababariye uba wikomeretsa wowe ubwawe.

Jun 26, 2024 - 15:09
Jun 26, 2024 - 15:09
 0
IBANGA RY'UBUZIMA: Niba ugorwa no kubabarira aya magambo yagufasha

1. Niba rwose dushaka gukunda tugomba kwiga kubabarira, umuntu wese ukunda agomba kurangwa no kubabarira.

2. Abantu bafite ubutwari muri bo ntibatinya kubabarira, kubwamahoro bifuza.

3. Urushako rwiza n’ubumwe bw’abantu babiri babana bababarirana.

4. Umugore umaze kubabarira umugabo we, ntagomba kongera gushyushya ibyaha by'umugabo we mugitondo cyangwa kugarura ibyakozwe. Niba ubabariye si ngombwa kongera kugarura amakosa yakozwe.

5. Ntabwo twese turi intungane, tubabarire abandi nkuko twifuza kubabarirwa.

6. Ntuzigera umenya imbaraga z'umutima wawe kugeza igihe wize kubabarira uwawushenguye.

7. Tugomba kwibuka ko, iyo tubabariye ntabwo tubikora kubw’abandi bantu gusa, tubikora kubw'inyungu zacu. Iyo dukomeje kutababarira kandi tukabana n'inzika mumitima yacu, ibyo dukora byose ni ukubaka inkuta zo kudutandukanya.

8. Nta rukundo rudafite imbabazi, kandi nta mbabazi zidafite urukundo byose ni magirirane.

9. Shimira abagukunda, fasha abakugukeneye, ubabarire abakugiriye nabi, wibagirwe abagutereranye.

10. Iyo ubabariye urakunda, kandi iyo ukunda, umucyo w’Imana urakumurikira.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow