IBANGA RY’UBUZIMA: Ibi biratureba twese

Sep 18, 2024 - 10:26
Sep 18, 2024 - 10:44
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Ibi biratureba twese

1. Kwihangana ntabwo ari ubushobozi bwo gutegereza ahubwo ni uburyo twitwara mugihe tugitegereje ibyo dushaka.

2. Ushobora kuba utari aho ushaka kuba, ariko ujye ushima Imana ko utari aho wahoze.

3. Twese duhura n'inkubi y'umuyaga mu buzima. Bamwe biba bigoye kurenza abandi, ariko twese tunyura mubigeragezo n'amakuba. Niyo mpamvu dufite impano yo kwizera no kwihangana.

Imana yaturemanye impano yo kwizera no kwihangana, niba uri guca mu bigoye ukeneye gukangura ibyo Imana yakuremanye kuko biri muri wowe.

4. Umuntu ufite ubuhanga bwo kwihangana ni umutware w’ibindi bintu byose kuri iyi si.

5. Twanga abantu bamwe kuko tutabazi, ariko kandi ntituzigera tubamenya kuko tubanga. Icyiza buriya niyo wakwanga umuntu ujye ubanza umumenye umwange umuzi aho kumwanga utamuzi.

Hari abagira munyangire bagaharabika abandi ndetse bakifuza ko abo banga bagenzi babo nabo batabakunda, ntukabe umwe muri abo bantu.

Jya ukunda cyangwa wange uwo uzi neza kandi umenye icyo umukundiye nicyo umwangiye nibyo bifite agaciro.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow