IBANGA RY'UBUZIMA: Amateka ashobora guhinduka nyuma yo gusoma ibi

Niba urimo usoma ibi, ukumva umeze nkutegereje kuruhande rw'ubuzima igihe kirekire cyane, birashoboka ko uyumunsi ariwo munsi uhagarika gutegereza ugatangira gukora.

Jun 12, 2024 - 15:11
Jun 12, 2024 - 15:16
 0
IBANGA RY'UBUZIMA: Amateka ashobora guhinduka nyuma yo gusoma ibi

1. Urashaka kumenya uwo uriwe? ntiwirirwe ubaza wowe kora! Ibikorwa bizagusobanura kandi bigusobanure uko uri.

2. Abantu bashobora gushidikanya kubyo uvuga, ariko bazizera ibyo ukora, ibikorwa byawe. Uri icyo ukora, ntabwo uri icyo uvuga ukora.

3. Gushidikanya kwawe kurema imisozi. Ibikorwa byawe bikimura ya misozi.

Buri uko ushidikanya cyane niko ibibazo byiyongera nyamara kugira icyo ukora bishobora gukuraho bya bibazo.

4. Iyo bigaragara ko intego zidashobora kugerwaho, ntugahindure izo ntego, hindura intambwe y'ibikorwa ukora, uhindure uburyo ukoramo ibintu.

5. Niba utegereje umunsi uzaba witeguye, uzategereza ubuziraherezo. Si ngombwa gutegereza ko uzakora ikintu ari uko ibintu bimeze neza, ahubwo gufata umwanzuro ugatangira nibyo byiza.

6. Gutekereza cyane ntibizatsinda ubwoba, ariko ibikorwa ukora bizatsinda ubwoba, rero gira icyo ukora ubwoba buragenda.

7. Ntugomba kuba ukomeye kugirango utangire, ahubwo ugomba gutangira kugirango ube ukomeye.

8. Kwifuza impinduka ntacyo bizahindura ahubwo gufata icyemezo cyo guhindura ingamba nonaha bizahindura byinshi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow