IBANGA RY'UBUZIMA : UFITE IMBARAGA ZO GUHINDURA BURI KIMWE

May 10, 2024 - 20:10
May 10, 2024 - 20:11
 0
IBANGA RY'UBUZIMA : UFITE IMBARAGA ZO GUHINDURA BURI KIMWE

Kora cyane ku buryo umunsi umwe umukono wawe uzitwa otogarafi (autograph), aho wanditse hafatwe nk'inyandiko y'agaciro.

Gutsindwa akenshi ni ibintu by'igihe gito ariko kurekura ukamanika amaboko ni byo bituma byitwa intsinzwi ihoraho, ujye umenya ko ikaramu isiga amabara (crayon de couleur) n'iyo yamanyuka bitayibuza gusiga ibara ryayo.

Iyo wibanze ku bibazo, ugira ibibazo byinshi. Iyo wibanze ku bishoboka, ugira amahirwe menshi.

Ntugategereze ko umuntu ukwiriye yinjira mu buzima bwawe, ahubwo wowe uzihindure umuntu ukwiriye mu buzima bw'abandi.

Ntuzigere uhagarara ngo usabirize ibyo ufitiye imbaraga zo kuba wabona, haguruka ubikorere ubyigezeho.

Niba udakurikiye ibyo ushaka ntuzigera ubibona. Niba utabajije igisubizo ntuzigera wumva yego,  niba udateye intambwe uzahora ahantu hamwe.

Ntugomba kugerageza kuba undi muntu runaka kuko wowe ubwawe nawe uri umuntu runaka, kandi umwihariko wawe ni zo mbaraga.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow