IBANGA RY’UBUZIMA: Dore inzira imwe rukumbi yo kugira inshuti nziza
1. Icyubahiro cyacu gikomeye ntabwo ari ukutigera tunanirwa, ahubwo ni ukuzamuka igihe cyose tunaniwe cyangwa se gukomeza urugendo no muri cya gihe tunaniwe.
2. Wari uziko iyo bwije cyane aribwo inyenyeri ziboneka mu kirere. Rero niyo ibibazo bibaye byinshi cyane cunga neza ibisubizo biri hafi.
3. Inzira imwe rukumbi yo kugira inshuti nziza ni ukuba umwe ntube benshi. Reka kwihinduranya ngo uyu mwanya ube uri uyu mu wundi mwanya ube undi, nibwo uzagira inshuti nziza kandi z'umumaro.
4. Buri uko wanze gutanga urukundo ku bandi niko uhorana umutwaro w’umubabaro. Iyo udakunda ni wowe ugira umutwaro uremereye, kunda buri muntu wese ntuzahura n'umutwaro w'umubabaro mu buzima, kuko urukundo ni ikintu cyiza kizana umunezero aho kuzana umubabaro.
5. Ibyishimo ni umubavu udashobora gutera abandi utabanje kumva wowe ubwawe uko uhumura. Niba ushaka ko abandi bishima urasabwa nawe kubanza gushaka umunezero muri wowe.
What's Your Reaction?








