IBANGA RY’UBUZIMA: Hari igihe dutakaza imbaraga zacu tuvomera ibidateze no kumera, twakora iki?

Apr 25, 2025 - 15:11
Apr 25, 2025 - 17:03
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Hari igihe dutakaza imbaraga zacu tuvomera ibidateze no kumera, twakora iki?

1. Ntidushobora kugenzura ibyo abandi bantu bakora kuri twe n’uburyo badufata, ariko dushobora kugenzura uko tubasubiza n'uburyo twabitwaraho.

2. Ujye ukoresha amafaranga mu gukunda abantu. Ntugakunde amafaranga hanyuma ngo ukoreshe abantu cyangwa ubagire ibikoresho byawe utanabakunda.

3. Kwizera nabi gushyira abantu muri gereza y'ubuzima. Kwizera neza ni urumuri rumurikira inzira y'ubwisanzure bugukura muri ya gereza.

4. Ntuzigere utema igiti mugihe cy'itumba. Ntuzigere ufata icyemezo kibi mugihe gito. Ntuzigere ufata ibyemezo by'ingenzi mugihe uri mubihe bibi cyane. Tegereza, ihangane, umuyaga uzashira, isoko izongera ivubure amazi.

5. Niba wumviye ubwoba bwawe, uzapfa utamenye umuntu ukomeye ushobora kuba uriwe cyangwa wari we. Akenshi ubwoba butuma tutamenya ko muri twe hari umuntu w'agatangaza ufite imbaraga zidasanzwe, ubwoba butuma wisuzugura kandi ushoboye ibintu byinshi.

6. Reka kuvomerera ibintu bitagamije gukura mu buzima bwawe. Vomera ibikora, ibyiza, n’ibikwiye. Rekeraho gukina n’amagufa yapfuye n’ibintu udashobora gukosora, byarangiye, bireke! Nubwo usa naho ubona aribyo byari bikugize ariko uzagera mugihe cyo gukomera. Niba uvomera ibizima uzabona umusaruro utigeze ubona na mbere.

Reka gutakaza amazi yawe ku bibazo byapfuye bidateze no gukemuka, umubano wapfuye, abantu bahindutse burundu, ahahise hawe wikomeza kuhavomera kandi nta kizavamo. Nubwo wakuhira bingana gute, ntushobora guhinga ngo ukuze ubwo busitani.

7. Iyo abantu bagiye kure yawe bakagusiga, bareke bagende. Icyerekezo cyawe ntigishobora guhuzwa n’umuntu wese ugusize, kandi ntibisobanura ko abo bantu bagusize ari abantu babi. Bivuze gusa ko uruhare rwabo mumateka yawe rwarangiye, misiyo bari bafite mu buzima bwawe yararangiye.

9. Ugomba kumenya ko Imana itagutegurira umugisha wawe, ahubwo buri gihe igutegura kuba umugisha, hanyuma ukaba umugisha ku bandi.

Ntukavugengo Imana n'impa umugisha nzakora ibi n'ibi, ahubwo ujye usaba Imana iguhindure umugisha.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow