Twese tubaye twumva kimwe ibi, ntakabuza isi yacu yaba nziza

Urukundo ni urwa buri wese, kuko buri wese arakunda kandi akifuza gukundwa, isi yose twimakaje urukundo no gufashanya twabaho mu mudendezo.

Oct 6, 2023 - 09:59
Oct 16, 2023 - 20:40
 0
Twese tubaye twumva kimwe ibi, ntakabuza isi yacu yaba nziza

Ntabwo ari amafaranga menshi atuma umuntu atanga ahubwo ni urukundo rutuma umuntu atanga.

Wahitamo gukora amakosa mu bugwaneza kuruta gukora imirimo y’ibitangaza nta bugwaneza burimo.

Inzara y'urukundo niyo igoye kuyikuraho kuruta inzara y'umugati cyangwa ibiryo.

Ubukene buteye ubwoba cyane ni irungu, no kumva udakunzwe naho ubundi bukene bundi bushobora gushira kandi mu buryo bworoshye.

Kuba udashakwa, udakunzwe, utitaweho, wibagiwe n’abantu bose, iyi niyo nzara ikomeye, ubukene bukabije kuruta umuntu udafite ibyo kurya.

Ubukene ntabwo bwaremwe n'Imana. Ni twe twabiteye, wowe na njye binyuze mu bugugu bwacu.

Urukundo n’imbuto ibibwa mubihe byose, ntisaba kubibwa mumvura, ntisaba kubibwa mu zuba, kandi igitangaje iyo mbuto igera mu kiganza cya buri wese, ahubwo hari abo imara kugera mu kiganza bakayijugunya cyangwa bakayibika kugeza ubwo iyo mbuto ibora. Biba imbuto y’urukundo wahawe.

Urukundo nyarwo ni urukundo rudutera ububabare, rutubabaza nyamara kandi rutuzanira umunezero. Niyo mpamvu tugomba gusenga Imana no kuyisaba kuduha ubutwari bwo gukunda.

Niba rwose dushaka gukunda, tugomba kwiga kubabarira.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow