Ibintu 10 byagufasha kugira amahoro y’imbere mu mutima
Rimwe na rimwe, isi izagerageza kwihangana kwawe gusa ikintu cyiza cyane nuko no muri iyo minsi, ufite amahirwe yo gushakisha amahoro y'imbere muri wowe.
Hano hari ibintu 10 byagufasha kugira amahoro y’imbere mu mutima.
1- Umva urumuri rw'imbere muri wowe; ruzakuyobora. Umva amahoro yo mu mutima; azakugaburira. Umva urukundo rw'imbere; ruzaguhindura.
Muri wowe harimo amahoro. Amahoro abaho binyuze muri wowe. Wizere.
2- Ubuzima bw’amahoro y'imbere, ni ukubana neza kandi nta guhangayika, kandi ni uburyo bworoshye bwo kubaho.
Iyo wemeye kugira amahoro, urema ubuzima bworoshye.
3- Ntuzigera ubona amahoro yo mu mutima kugeza wunviye umutima wawe.
Reka umutima wawe ukuganirize kandi uwumvire uzagira amahoro muri wowe.
4- Amahoro y’imbere muritwe ashobora kugerwaho gusa iyo twiga kugira imbabazi. Kubabarira ni ukureka ibyahise, bityo kandi n'uburyo bwo gukosora imyumvire yacu mibi.
Kubabarira abandi tubonamo amahoro, kuko bikuraho umwenda w'uburakari wari muri uwo mumwanya.
5- Ntukigere wihuta; kora byose utuje kandi muburyo butuje. Ntutakaze amahoro yo mu mutima kubintu byose, n'ubwo isi yawe urimo isa nkaho nta mahoro arimo.
Amahoro ashobora kuba ikintu mubana buri munsi. Witondere ibishuko byaguhuza cyangwa bikaguteza guhangayika. Uhumeke ureke byose bigende.
6- Amahoro aturuka imbere. Ntuyashakishe hanze.
Uri amahoro wowe ubwawe. Ari muri wowe. abantu benshi iyo tubuze amahoro twihutira gushaka ibintu hanze byatuma twongera kugira amahoro, bamwe tujya mu biyobyabwenge, abandi tugakora ibindi bitari byiza, nyamara sibyo kuko ibyo bishobora kurangira bikwangiririje ubuzima bwawe nabi.
7- Ntabwo tuzi ko, muri twe hariho kubaho kw'ikirenga, ufite amahoro iteka ryose.
Amahoro muri twe ashobora kuboneka igihe icyo aricyo cyose. Tugomba gusa gutumbera imbere.
8- Ntidushobora kubona amahoro mw’isi yo hanze kugeza igihe tuziremera amahoro natwe ubwacu.
Niwiremera amahoro muri wowe, uzagira amahoro hafi yawe.
9- Buri wese agomba kubona amahoro ye imbere. Kandi amahoro kugirango abeho agomba kutangizwa n’ibihe byo hanze.
Mubyukuri amahoro ashobora kuboneka igihe gito kandi kidahoraho. Ariko ushobora kuyagarura igihe cyose ubishaka ushyira ibitekerezo byawe mu gihe urimo, wishakamo ibyiza bigukikije ako kanya.
10- Amahoro n’intambara yonyine dukwiriye kurwana.
Rimwe na rimwe, bisa nk'intambara yo gushaka amahoro muri twe. Ariko n'ubwo bimeze bityo, nta gihembo kiruta kubaho mu mahoro rwose mu buzima bwawe.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










