Amasomo 9 dukwiye guhora dutekerezaho igihe cyose

Reka turebe hamwe amasomo 9 dukwiye guhora dutekerezaho igihe cyose muri ubu buzima kandi ashobora kudufasha.

Oct 23, 2025 - 09:22
Oct 23, 2025 - 09:26
 0
Amasomo 9 dukwiye guhora dutekerezaho igihe cyose

1. Icyizere ni nk’ikirahure iyo kimenetse ntabwo cyongera kuba nkuko cyari kimeze mbere. Ukwiye gusigasira icyizere abantu bakugiriye.

2. Ururimi nta gufwa rugira ariko rurakomeye cyane ku buryo rubabaza umutima, jya witondera amagambo uvuga cyangwa ibyo ubwira abantu.

3. Iyo wivomeye amazi uzamenya agaciro ka buri gitonyanga. Umuntu akwiye guha agaciro ibyo akora ku giti cye.

4. Ujye witondera ibyo wihanganira cyangwa ushyiramo imiyaga nkuko tubivuga ubu ku bantu , ushobora kuba uri kwigisha abantu uko bagufata nuko bakubaha. Umuntu niba agukoreye ikintu kibi ugakomeza ugaceceka ngo wenda azahinduka ntubimubwire azabigira ingeso ajye ahora abigukorera.

5. Ubuzima buba bwiza iyo ugumye kure y’abanyamashyari mabi n’abantu bahora batishimiye na bike bafite, abo bantu bagusubiza inyuma.

6. Ujye witonda mu gihe ukorera ibintu byinshi abantu kuko batangira gukunda ibiganza byawe badakunze umutima wawe.

7. Ntukajye uha gaciro abo bataguha agaciro, kuko ntacyo bakugezaho mu gihe batazi agaciro kawe.

8. Ntugaterwe ipfunwe ry’akazi ukora kuko nta muntu uzakugaburira nuba umukene.

9. Ntugacike intege mu gihe hari ibyo usengera kuko Imana burigihe yumva ibyo tuyisaba isubiza ku gihe cyayo.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow