IBANGA RY’UBUZIMA: Uko byagenda kose ubuzima burakomeza

Niba muri iki gihe uhura n'ibibazo byinshi mubuzima bwawe cyangwa ibintu bisa nkaho bitameze neza, soma neza aya magambo kuko ashobora kugufasha kugirango ejo hazaza hawe hazabe ari heza cyane.

May 24, 2024 - 16:32
May 24, 2024 - 16:32
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Uko byagenda kose ubuzima burakomeza

1. Gukura umuntu mubuzima bwawe bishobora kubabaza nk’icyuma ariko rimwe na rimwe, bishobora kuba inzira yonyine yo kubaho kandi neza.

2. Iyo ubuze icyo ukunda, jya ukomeza gukomera kuko uko byagenda kose ubuzima burakomeza, nubwo wabuze icyo ukunda ariko ubuzima bwo burakomeza ntibuhagarara.

3. Ntukwiye gukomeza gushinja undi muntu imikorere yawe mibi cyangwa ibitari kugenda neza mu buzima bwawe, mu gihe ukora ibyo ujye wibuka ko ubuzima mubyukuri buri gukomeza.

4. Ubuzima burihuta cyane rero isekere, kunda abantu kandi ugerageze ibintu bishya mu buzima bwawe, babarira, wibagirwe kandi ntugire inzika. 

5. Ubuzima burakomeza, nubwo utekereza ko bidashoboka, n’igihe utabishaka ubuzima ntibujya buhagarara.

6. Ubuzima n’igikorwa gikozwe mucyerekezo cy'imbere. Umuntu abaho yerekeza ahazaza, kuko kubaho bigizwe bidasubirwaho no gukora, niyo mpamvu ugomba no kumenya ko buri buzima bugomba kwigira.

7. Ntushobora gutangira igice gikurikira cy'ubuzima bwawe niba ukomeje kongera gusoma icyo wasoje. Ubuzima ni nk'igitabo bugira ibice bitanduka, buri uko utinze ku gice kimwe cyo mu buzima bwawe utinda kugera kukindi, urugero iyo utinze ku hahise hawe utinda kugera ku hazaza hawe.

8. Intangiriro nshya zikunze kwiyoberanya nk'impera z'ibabaza. Hari ubwo utangira gukora ikintu ariko bitewe n'igihe urimo ukagira ubwoba ko ushobora kutagera kubyo utangiye bityo ko bishobora kuzakubera bibi kumpera.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow