IBANGA RY’UBUZIMA: Dore igisobanuro cy'ubugwaneza nyabwo

Mar 31, 2025 - 11:28
Mar 31, 2025 - 14:34
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Dore igisobanuro cy'ubugwaneza nyabwo

Ineza iri mububasha bwacu, nubwo gukunda bitaba bihari cyangwa utaba ukunda umuntu ariko ushobora kumugirira neza, kandi mubyukuri abatugirira nabi nabo bakeneye ineza yacu cyane.

Niba ufite amaso meza koko, shakisha ibyiza mubandi cyangwa se jya ugerageze ubone ibyiza mu bandi, niba ufite iminwa myiza, jya uvuga gusa amagambo y’ubumuntu, y'ubugwaneza, niba ufite gutuza, jya umenya ko udashobora kwigira wenyine. Reka amagambo uvuga abe yuje ineza. Ni imwe mu mpano zikomeye z'ubuzima dufite hano ku isi.

Ubugwaneza ni umugisha ubugira kabiri. Ni umugisha kuri wa muntu ugize ubugwaneza kuko yiyumvamo ubushobozi bwe bwo gukunda abandi, ndetse ni umugisha ku ugiriwe ineza kuko yumva ibyiza by'isi. Uko ugira ineza niko uzagirirwa ineza nawe.

Waba wemera idini cyangwa utaryemera, waba wemera kuvuka ubwa kabiri cyangwa utabyizera, icyo dukwiye guhuriraho twese ni ukugira ubugwaneza n'imbabazi. Umuntu wese ku isi yifuza gufatwa neza. Kora uruhare rwawe kugirango ibyo bishoboke.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow