IBANGA RY’UBUZIMA: Isi igukeneye uko Imana yakuremye

Apr 22, 2025 - 14:06
Apr 22, 2025 - 14:33
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Isi igukeneye uko Imana yakuremye

1. Iyo ufite urwango, umuntu wenyine ubabara ni wowe kuko abantu benshi wanga ntibabizi naho abandi ntibabyitayeho.

2. Inkovu zacu ni umuhamya kw'isi ko twarokotse ibyashakaga kutwica. Ntizitandukanye n'inkuru yacu y’ubuzima, ntuzatinye kugaragaza inkovu zawe. Ibikomere byakize n’ibimenyetso by’uko Imana yatugaruye mu buzima buzima.

3. Ntukemere ko uba undi  utari wowe (Gushaka kuba nk'abandi) ujye wemere kuba wowe kuko isi igukeneye uko Imana yakuremye.

4. Ibyemezo ufata uyumunsi bizagena inkuru uvuga ejo. Niba ufata ibyemezo byiza ejo hazaza uzavuga inkuru nziza, niba ufata imyanzuro mibi ejo hazaza uzavuga inkuru mbi.

5. Nturi abo abandi bavuga ko uri ahubwo uri uwo Imana ivuga cyangwa yategetse ko uri. Ntukite kubyo abandi bavuga ahubwo ujye wita kucyo Imana ikuvugaho.

6. Ushobora kuba utari aho ushaka kuba, ariko n'usubiza amaso inyuma ujye ushimira Imana ko utari aho wahoze.

7. Uko uvuga ibintu bibi mu buzima bwawe, niko ubihamagara. Vuga intsinzi aho kuvuga gutsindwa. Ntushobora kuvuga gutsindwa kandi witeze gutsinda. Ntushobora kuvuga ko ufite bicye kandi witeze kugira byinshi. Ugomba kohereza amagambo yawe mu cyerekezo ushaka ko ubuzima bwawe bujya.

8. Ubuzima bwawe buzakurikiza ibyo witeze. Icyo utegereje nicyo uzabona. Niba utuye mu bitekerezo byiza, uzakomereza muri icyo cyerekezo, niba ukomeje gutekereza ibitekerezo bibi, uzabaho mu buzima bubi.

9. Iyo wemeye ibyo umuntu avuga cyangwa akora kugirango bikubabaze, uba umwemereye kukugenzura. Akenshi iyo abantu bakoze ibintu babigambiriye bakabona biraguhungabanyije niho bahera bagenzura ubuzima bwawe.

10. Abantu bashobora kukwita ibintu byinshi bitandukanye, ariko ntabwo uri icyo abantu bakwita, ahubwo uri icyo ubasubiza. Niba usibiza abantu ibyiza bikugize ubwo uri mwiza, nubasubiza ko nawe utisobanukiwe mubyukuri ubuzima bwawe buba bujagaraye.

Mu gihe wifuza kutugezaho igitekerezo n'inyunganizi ku IBANGA RY'UBUZIMA cyangwa wifuza ubujyanama watwandikira kuri 0786917483 .

Byanditswe na Philemon Burgin 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow