Nahisemo gukomera ku rukundo, urwango ni umutwaro uremereye.

Urukundo ntirupfa urupfu rusanzwe. rupfa kuko tutazi kuzuza inkomoko yarwo, rupfa guhuma no kwibeshya no guhemukirwa, rupfa kubera ibikomere, rupfa kubera kunanirwa, gukama.

Sep 29, 2023 - 14:41
Sep 29, 2023 - 14:42
 1
Nahisemo gukomera ku rukundo, urwango ni umutwaro uremereye.

Urukundo ntirutangira cyangwa ngo rurangire uburyo twe dutekereza. Urukundo ni ukurwana, urukundo ni intambara, urukundo ni ugukura.

Nibyiza kwangwa kucyo uricyo, kuwo uriwe kuruta gukundwa kucyo utari cyo no kuwo utariwe.

Nizera ko ibintu byose bibaho kubw’impamvu. Abantu barahinduka kugirango ubashe kwiga kurekura, ibintu bikagenda nabi kugirango wige gukora ibyiza, wizera ibinyoma kuburyo amaherezo wiga kwiringira ntawundi keretse wowe ubwawe, kandi rimwe na rimwe ibintu byiza birasenyuka kugirango ibindi bintu byiza bishyirwe hamwe.

Nahisemo gukomera ku rukundo, urwango ni umutwaro uremereye.

Abantu batekereza ko uwo mwashakanye aba ari wa muntu mwiza udasanzwe, kandi nibyo buri wese ashaka. Ariko uwo mwashakanye wukuri ni nk’indorerwamo, umuntu ukwereka ibintu byose bigufasha, umuntu ukugezaho ibitekerezo ndetse akagutega amatwi kugirango ubashe guhindura ubuzima bwawe.

Iyo umuryango wanyu uri mumahoro, bishobora gutuma ayo mahoro agera ku baturanyi, n’ahandi. Iyo twumva urukundo n’ubugwaneza kubandi muri twe, ntabwo bituma abandi bumva ko bakunzwe kandi bitaweho, ahubwo bidufasha no guteza imbere umunezero wimbere n’amahoro muri twe.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow