IBANGA RY’UBUZIMA: Ntuzigere witwaza ibi bintu 3 ngo ushinyagurire abandi

Oct 21, 2025 - 10:04
Oct 21, 2025 - 10:10
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Ntuzigere witwaza ibi bintu 3 ngo ushinyagurire abandi

1.  Amafaranga

Uyu munsi ushobora kuba ufite amafaranga ariko jya wibuka ko amafaranga agira amababa, umukire w’uyu munsi ashobora kuba usabiriza ejo.

Ntugashinyagurire abantu barimo bashakisha bataragira amafaranga nk’ayawe. Imana ishobora kubazamura mu ijoro rimwe wowe ukajya hasi mu isegonda rimwe, kubahana nicyo kintu cy'ingenzi.

2. Urushako cyangwa gushinga urugo 

Kubera ko washinze urugo ntibivuze ko abandi batsinzwe cyangwa byabananiye. Urushako ntabwo ari umudari, ntugashinyagurire abatarashaka cyangwa abananiwe n’urushako.

Hari abagitegereje ko Imana yabakiza ibikomere bafite, abandi bari kwirinda abantu babi cyangwa abantu batari abanyabo. Ujye wibuka ko Urushako rudafite amahoro ni nka gereza, jya wiga guca bugufi.

3. Abana

Abana ni impano iva ku Mana, ntugaseke abatarabasha kubona abana. Ntabwo uzi amarira yabo, ntuzi amasengesho yabo ndetse n'ububabare bahura nabwo.

Ibyo ubashinyagurira uyu munsi nawe ejo ushobora kugira ibyo ubura, niko ubuzima bumeze.

Jya uba umunyabwenge, umenye ko ubuzima buhinduka, ibihe birahinduka. Imana yonyine niyo itanga ibyo byose k’ubw’ubuntu bwayo ntabwo ari izindi mbaraga zose utekereza ko ufite, iga rero guca bugufi. Ujye wubaha urugendo rwa buri muntu.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow