Kuba uri umuntu mwiza si intege nke, si n’ikosa, ni impano ikomeye.

Ibyo wabuze n’abo wabuze si uko wabaye mubi cyangwa ngo ubure agaciro ahubwo ni uko wowe wari ukwiye ibyiza kurushaho, wari ukwiye ibyari bihuje n’umutima wawe n’indangagaciro zawe. Hari igihe ubuzima budukura mu byo twibwira ko ari ibyacu, bugatandukanya inzira zacu n’iz’abandi, atari ukubera ko twibeshye kubikunda cyangwa kubakunda, ahubwo ari uko bitari bigenewe gukomera mu buzima bwawe.

Apr 29, 2026 - 09:03
Apr 29, 2026 - 09:18
 0
Kuba uri umuntu mwiza si intege nke, si n’ikosa, ni impano ikomeye.

Kuba uri umuntu mwiza si intege nke, si n’ikosa. Ni impano ikomeye, n’ubwo rimwe na rimwe igusigira ibikomere. Uwo mutima wawe wuje urukundo, wumva abandi, witangira abandi ni wo rimwe na rimwe utuma ubabara cyane iyo ibintu bitagenze neza. Ariko kandi, uwo mutima ni wo uzaguhesha ibyiza nyabyo, abantu nyabo, n’urukundo rudashidikanya.

Hari abo watakaje, ariko ntibivuze ko wabuze byose. Hari ibyari bigiye kukwigisha, kukwereka uwo uri we, n’ibyo ukwiriye. Hari n’abo watekerezaga ko ari abawe, ariko igihe cyagaragaje ko mutari mu murongo umwe. Ntabwo ari wowe wahindutse mubi, ahubwo ni uko ukuri kwigaragaje.

Wibuke ko ibintu biva cyangwa abantu bava mu buzima bwawe bidafite aho bihuriye n’agaciro kawe. Hari ibivaho kugira ngo hagire ibindi byinjira kandi bikwiriye, ibihuye n’aho ugeze, n’aho ujya. Uwo uri we uyu munsi, n’amarangamutima yawe yose umubabaro, ukwibaza, n’icyizere ni byo bikomeza kukubaka, bikaguhindura umuntu wimbitse kurushaho.

Ntuzigere wibagirwa ko kuba mwiza bitazigera biba umutwaro. Ahubwo ni umucyo, n’ubwo hari igihe uwo mucyo utagaragara neza mu mwijima w’ibyo uri kunyuramo. Ibyo wabuze si byo byari bikwiye kugumana nawe, kandi abo wabuze si bo bagombaga kuguma mu buzima bwawe igihe cyose.

Ibihe biri imbere bifite byinshi bizigamye, urukundo rutarimo gushidikanya, ubucuti butarya iminwa ndetse butaryarya, n’amahirwe azagusanga witeguye. Komeza ube uwo uri we, kuko umunsi umwe, uzahura n’ibyo byose byari bigenewe uwo mutima wawe mwiza.

Ibyo wabuze n'abantu bagusize kandi uri umuntu mwiza ibyo ntibyari ibyanyabyo cyangwa ntibari abanyabo.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow