Ntugakunde kwishingikiriza ku bandi, ni ikosa
1.Ndashaka kukwibutsa ko umunezero udaterwa n'uwo uriwe cyangwa icyo ufite, biterwa gusa nibyo utekereza.
2.Ntukajye ukunda kwishingikiriza ku bantu kuko bagenda igihe cyose bashatse, kuberako iyo umunsi urangiye, ibyo ufite byose wisanga ari wowe ubwawe kandi bigomba kuba bihagije.
3.Ntukujye ukunda kwishingikiriza ku bantu, atari ukubera ko ufite ibibazo byo kubizera, ahubwo ari ukumenya ko nta muntu n’umwe uzigera ashora muri wowe nkawe. Ntabwo ari inshingano z'umuntu ahubwo ni izawe.
4.Niba koko ushaka kubahwa n'abantu ukunda, ugomba kubereka ko ushobora kubaho utari kumwe nabo.
Ikibazo tujya dukunda kugira nuko kugirango abantu bacu batwubahe, badukunde, batwiteho ari ukubereka ko batari mu buzima bwacu utabaho, iryo ni ikosa.
5.Ntukishingikirize ku muntu uwo ari we wese kuko iyo ananiwe kukuba hafi, bizakubabaza kuruta ibindi byose kwisi. Ntukemere ko hagira umuntu ukubabaza, nshuti yanjye.
6.Mbere yuko utekereza gusaba umuntu inkunga kugirango inzozi zawe zigerweho, ibaze ubwawe "ni angahe mfite nshobora kwishoramo?" ifashe ubwa mbere!
What's Your Reaction?










