IBANGA RY’UBUZIMA: Iyi nkuru y'umutunzi ikubere isomo mu buzima
Cyera habayeho umutunzi wari ufite abagore bane. Yakundaga umugore we wa kane kurusha abandi kuko yakundaga kumurimbisha imyambaro y’agaciro agakunda no kumwitaho cyane, ku buryo nta kintu atamuhaga.
Uyu mutunzi ndetse yakundaga umugore we wa gatatu cyane. Yaramwishimiraga cyane ku buryo yumvaga yamuratira inshuti ze . Hagataho yahoraga afite ubwoba bw'uko umugore we wa gatatu ashobora kujyanwa n’abandi bagabo!
Uyu mutunzi nanone yakundaga umugore we wundi wa kabiri. Yari umugore ushyira mu gaciro, witonda w’umugwaneza, ndetse yari n’umwizerwa kuri uyu mutunzi. Igihe icyo ari cyo cyose uyu mutunzi yagiraga ibibazo yazaga gushaka uyu mugore wa 2, kuko yaramufashaga akabasha guca muri ibyo bihe bigoye yabaga arimo.
Umugore we wa mbere yari umwizerwa kurusha abandi bose ndestse yari yaragiye amufasha mu iterambere ry’bucuruzi ndetse n’ibyo mu rugo. Ariko burya uyu mutunzi ntiyakundaga uyu mugore we nubwo umugore we yamukundaga cyane. Byari bigoye ko umutunzi amwitaho ngo abone ko ari umugore w’agaciro.
Umunsi umwe umukungu aza kurwara ndetse aza kumenya ko mu minsi iza indwara izamuhitana. Yaje gutekereza ubuzima bwa gikire yabayemo, aribwira ati “Ko ubu mfite abagore bane. Ariko nimpfa , nzaba ndi njyenyine. Ubwigunge nzaba mfite buzaba bukabije cyane !”
Yaje kubaza umugore we wa kane ati: ” Naragukunze kurusha abandi ndetse nkugurira n’imyambaro myiza ndetse nkwitaho cyane. None ngiye gupfa, ese uremera tujyane ungume iruhande ?”
“Oya ntibishoboka!” umugore wa kane ni ko yasubije ndetse ahita agenda nta rindi jambo avuze.
Igisubizo umugore yasubije umutunzi cyabaye nk’icyuma gityaye gisatuye umutima we.
Umutunzi ubabaye abaza umugore we wa gatatu ati: “ Naragukunze ubuzima bwanjye bwose, none ngiye gupfa, ese uremera tujyane ungume iruhande?”
“Oya!” ni ko umugore we wa gatatu yasubije.” Ubuzima ni bwiza aha! Nzongera nshyingiranwe n’undi mugabo numara gupfa! Umutima w’umutunzi warashengutse kurushaho!
Arongera abaza umugore we wa kabiri ati: “ Buri gihe naragusanganiraga ukamfasha. Noneho ubu ndashaka ubufasha bwawe nanone. Ese nimpfa, uzaza tujyane ungume iruhande?”
“Umbabarire, Ubu bwo sinshobora kugufasha!” Ni ko umugore wa kabiri yasubije.” Icyo nagufasha ni ukukujyana mu gituro cyawe.”
Igisubizo cyaje nk’umurabyo ndetse umutunzi arababara cyane.
Noneho yumva ijwi rivuga ngo … “Nzajyana nawe. Nzagukurikira ntitaye aho uzajya hose.”
umutunzi areba hejuru abona ni umugore we wa mbere. Yari yarananutse, ndetse yagaragaraga nk’ugiye kwicwa na bwaki.
Umutunzi yavuganye umubabaro mwinshi, ati: “Nakagombye kuba narakwitayeho cyane mu igihe nari mbishoboye!”
Iyo urebye mu buzima bwacu, usanga dufite aba bagore bane. Muri abo bagore bane, uwa kane ni umubiri wacu. Uko twawitaho kose ngo ugaragare neza , nidupfa tuzawusiga.
Umugore wa gatatu ni ibyo dutunze, icyubahiro, dufite ndetse ni ubutunzi. Iyo dupfuye tubisigira abandi.
Umugore wa kabiri ni umuryango wacu ndetse n’incuti. Tutitaye ku buryo twabanye na bo tukiri bazima ndetse n’ubufasha bwabo, icyo badukorera ngo tugumane cyangwa tube hamwe ni ukwita ku gituro.
Umugore wa mbere ni Roho yacu kandi rimwe na rimwe ntituyitaho mu gihe cyo gushakisha ubutunzi bw’ibifatika no kwishimisha.
Uratekereza iki?
Roho nicyo kintu gusa tujyana nacyo aho tugiye hose. Ariko burya ni byiza yuko tuyuhira kandi tukayitiza n’umurindi nonaha, tugifite uburyo n'igihe, kurusha uko twategereza kugeza ku mwuka wacu wa nyuma.
Ese ni uwuhe murage uzasiga mu bawe? ukwiye gukora umurimo uyu munsi uzaguherekeza, kora ibyiza ugifite uburyo, ugire urukundo, ufashe abantu ndetse ubiteho n'ibindi byiza.
What's Your Reaction?










