IBANGA RY’UBUZIMA: Dore impamvu abantu bagira umutima mwiza burigihe bahorana ibikomere ku mutima

Oct 14, 2025 - 09:10
Oct 14, 2025 - 09:29
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Dore impamvu abantu bagira umutima mwiza burigihe bahorana ibikomere ku mutima

Abantu beza burigihe bahora bahangayitse, abantu bafite umutima mwiza burigihe imitima yabo ihora ikomeretse.

Impamvu nuko bahura n’ababahemukira, bahura n’ababatenguha, bakabeshywa, bakagambanirwa kubera umutima mwiza.

Gusa igituma bakomeza guhagarara ntibacike intege cyangwa ngo bahinduke nuko intego yabo ari ukugira ubumuntu, bakomeza gukora ibyiza uko byagenda kose. Bakomeza gutanga, bakomeza kwitangira abandi, kubera ko biri mu maraso yabo.

Wowe ukomeje gukora ibyiza ariko ugahemukirwa n’abantu wizeye, birakugoye ariko wihinduka ngo witeshe kuba inyangamugayo.

Wowe uhemukira abantu, ukabatenguha kubera ko ngo bafite umutima mwiza, ugafata ibintu nk’ibisanzwe, ukabubahuka, ukagaragaza ukutanyurwa kubera ko umuntu yaguciriye bugufi akakwereka umutima mwiza, akagufasha ukagera ahantu runaka, ujye wibuka ko ibyo ubibye ari nabyo usarura.

Iyo ubibye ubugwaneza nibwo uzasarura, iyo ubibye ubugome n’umutima mubi nibyo uzasarura, iyo ubibye ubugambanyi nibwo uzasarura.

Amahitamo rero ni ayawe, icyo uhisemo kubiba ni ibyawe ariko ujye umenya ko aribyo uzasarura kandi hari igihe uzisanga warejeje byinshi.

Philemon Burgin 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow