IBANGA RY’UBUZIMA: Niba kubabarira bikugora ibi byagufasha mu buryo bukomeye
1. Buri gihe ujye ubabarira, atari ukubera ko uwo ubabarira akwiriye kubabarirwa, ahubwo ari ukubera ko ukeneye amahoro.
2. Kubabarira umuntu ntibisobanura kwibagirwa ibyo yakoze. Bisobanura gusa kureka ububabare bukagenda bushira muri wowe ku buryo usigara wumva ari ibisanzwe.
3. Kubabarira ni amahitamo, ushobora guhitamo gukomeza kurakara, ariko kandi ushobora guhitamo kubabarira ugatangira urugendo rwo gutunga amahoro muri wowe.
4. Kubabarira ni ukubohora imfungwa no kumenya ko imfungwa ari wowe.
5. Kubabarira ntabwo bihindura ibyahise, ariko byagura ejo hazaza hakaba heza cyane.
6. Kubabarira ntibibaho icyarimwe ni inzira ifata igihe ndetse bikajyana no kwihangana.
7. Kubabarira ni urufunguzo rufungura umuryango w'inzika n'amapingu y'urwango. Ni imbaraga zimena ingoyi y'uburakari n'iminyururu yo kwikunda.
8. Kubabarira ntabwo ari ukongera kubaka icyizere, ahubwo ni uguha umuntu amahirwe yo kongera kugirirwa icyizere.
9. Kubabarira ntibyoroshye, ariko birakenewe. Ni intambwe yambere yo kwiga kurekura.
10. Kubabarira ntabwo buri gihe byoroshye, rimwe na rimwe birababaza kuruta igikomere twagize, kubabarira uwaguteye igikomere birababaza ariko nta mahoro abaho cyangwa wagira utababariye.
11. Kubabarira ntabwo ari ukubabarira imyitwarire y'umuntu gusa ahubwo ni no guhitamo gukunda no kurenga kubabaza cyangwa kwihorera ku wakubabaje.
12. Kubabarira ntabwo ari igikorwa cyo kurekura gusa, ahubwo ni igikorwa cyo guca iminyururu iguhambira ku byahise.
13. Kubabarira bisobanura kureka inzika n'uburakari bikuremereye.
14. Kubabarira bigufasha kuva kera hashize ugatera intambwe igana ejo hazaza heza kandi huzuye.
What's Your Reaction?










