IBANGA RY’UBUZIMA: Ibikomere ufite ntabwo bivuze ko watsinzwe n’urugamba

Sep 10, 2025 - 14:51
Sep 10, 2025 - 16:07
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Ibikomere ufite ntabwo bivuze ko watsinzwe n’urugamba

Ibikomere ufite ntabwo bivuze ko watsinzwe n’urugamba, ahubwo bivuze ko warwanye ukagira aho ugera. Ugomba gukomera ukaguma uhagaze, ugakomeza gutsinda ibyo uri guhangana nabyo.

Ahabi wavuye sihabi ho gupfa ntacyo ugezeho, iyakire uhagurukire gukora icyatuma amateka nkayo ahinduka, ushobora kwifuzwa na buri wese wemeye kwihangana ugahangana n’urugamba urwana.

Abafite ibyo ushaka bazi ko ntacyo ukora ngo ubigereho, gusa jya urwana utuje, nubigeraho uzaba ubigishije isomo ko buri muntu wese yahawe umugisha.

Ibanga n’inzira irambye yo gukemura ibibazo ufite mu buzima bwawe, ni ukwemera guhangana nabyo nta muntu numwe ubereye ikigeragezo.

Iyo utagize ubushake bwo kurwanira ibigukwiriye isi yo iguhatiriza gukunda no kubana n’ibitagukwiriye.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow