IBANGA RY’UBUZIMA: Isomo dukwiye kwigira ku mazi

Oct 24, 2024 - 13:33
Oct 24, 2024 - 14:23
 2
IBANGA RY’UBUZIMA: Isomo dukwiye kwigira ku mazi

1. Niba wihebye uri kubaho mu hahise. Niba uhangayitse uri kubaho ejo hazaza. Niba ufite amahoro, uri kubaho muri iki gihe. 

2. Iyo urekuye icyo uri cyo, uhinduka icyo ushaka kuba cyo.

3. Iyo unyuzwe no kuba wowe kandi ntiwigereranye cyangwa ngo uhangane, abantu bose barakubaha.

4. Umunyabwenge ntabwo arushanwa, kuko nta muntu ushobora guhangana nawe ahubwo bamufatiraho icyerekezo kuko uba warabarenze cyane.

5. Abanyabwenge bumva kandi bakareba nk’abana bato.

6. Amazi ni ikintu cyoroshye cyane, nyamara ashobora kwinjira mumisozi, agapfumura inzu. Ibi byerekana neza ihame ry'ubwitonzi bunesha gukomera.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow