IBANGA RY’UBUZIMA: Kurira kwawe suko uri umunyantege nke
Umutima wawe warashenjaguritse inshuro nyinshi, warize inshuro nyinshi gusa kurira kwawe suko uri umunyantege nke ahubwo ni ukubera ko rimwe na rimwe aribwo buryo bwonyine bwo kureka ububabare buri muri wowe bukareka gukomeza kwicara mu mutima wawe.
Buri marira urira agaragaza ibihe uri gucamo, uburyo uri kurwana. Komera rero ukomeze urugendo.
Iyo ubuzima bugukomeranye hanyuma ukarira ntabwo biba bivuze ko uri umunyantege nke, ahubwo bigufasha gukira ibyo bikomere ndetse no gusohora ibyo udashobora kuvuga usakuje.
Buri marira urira akugira umuntu ukomeye kabone nubwo ubuzima bwaba bugerageza kukugora.
Ujye umenya ko ushobora kongera kurabagirana.
Warababaye, warahangayitse ariko ukwiriye gukomeza uhagaze, nugwa jya uhita ubyuka vuba na bwangu, ntugahe umwanya abifuza ko wahora urira.
Amarira yawe ntabwo asobanuye kuva ku bintu ahubwo ni icyemeza ko ukwiye kurwana kugeza umwenyuye.
Abakomeye uyu munsi hari ubwo usanga bakomejwe n’ububabare baciyemo.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










