IBANGA RY’UBUZIMA: Amategeko atanu ukwiriye kugenderaho mu gihe ushaka kubana n’umuntu amahoro
Niba ushaka kugirana umubano mwiza n'inshuti zawe, abantu mukorana, mugendana hari imipaka uba udakwiye kurenga kugirango umubano wanyu ugende neza.
Dore amategeko atanu ukwiriye kugenderaho mu gihe ushaka kubana n’umuntu amahoro.
1. Ntuzakine n’imyizerere y’umuntu cyangwa Imana uwo muntu yemera, Ntukumve ko ibyo wemera aribyo byiza kurusha iby’uwo muntu muri kumwe, mwereke ukuri kwawe uhagaze ho, natakwemera ntibizabe intandaro yo kumva ko uwo muntu yayobye. Ibi abanyamadini bitwigishe.
2. Ntuzakine n’umuryango we, ngo uwusuzugure, uwuteshe agaciro. Imiryango y’abantu n’agaciro gakomeye kumva ko wawusuzugura kubera ko udakize nk’uwawe, utabayeho nk’uwawe ibyo ni ukuyoba cyane.
3. Ntuzakine n’ubwenge bw’umuntu umupyinagaze ngo wumve ko ari wowe ufite ubwenge kumurusha. Uko waba ufite ubwenge kose n’undi nawe ujye umenya ko afite ubwenge kuko uko umubona muri kumwe, umuzi kubera ubwenge bwe yakoresheje.
4. Ntuzakine n’igihe cy’umuntu, kuko igihe cy’umuntu burigihe gihora gihenze nubwo wowe utabiha agaciro.
Ntugakine n’amafaranga y’umuntu kandi wanga kumwishyura ayo yaguhaye kuko yayaguhaye yarayavunikiye. Ntugakine n’amafaranga y’umuntu kandi wanga kumwishyura ayo yakoreye kuko yakoresheje imbaraga zose yarafite.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










