IBANGA RY’UBUZIMA: Jya ubaho ubuzima bwawe

Jul 4, 2025 - 13:42
Jul 5, 2025 - 13:59
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Jya ubaho ubuzima bwawe

Ntukajye wita kucyo abantu bagutekerezaho, ujye ureka abagucira urubanza baruce, ibyo ntibikaguhangayikishe.

Ntabwo biri ngombwa ko usobanurira buri muntu wese uwo uriwe, ibyo ukora uburyo ubikoramo, cyangwa se imyanzuro ufata.

Jya ubaho ubuzima bwawe ugendeye ku mategeko washyizeho ndetse ujye ukoresha ibitekerezo byawe ubikoreshe uko ubishaka, nta burenganzira ubanje gusaba ubonetse wese.

Kuba umuntu atakunda ibyo ukora ni uburenganzira bwe, ibyo ntacyo bikwiye kugutwara.

Abantu bo muri iyi minsi basigaye bashaka kwinjira mu buzima bw’abandi bantu, aho basigaye basaba abantu ubusobonauro butari ngombwa, ibyo bintu bikwiye gucika.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow