IBANGA RY’UBUZIMA: Ubuzima bwa muntu bwuzuye intambara no guhatana

Aug 14, 2025 - 14:39
Aug 14, 2025 - 14:49
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Ubuzima bwa muntu bwuzuye intambara no guhatana

Kura urwango mu mutima wawe, kuko uko ubitse urwango kenshi bikerereza umugisha wawe. Urukundo rwihutisha umugisha.

Urugamba nyarwo ni ukurwanya ubukene n’ikibi kiri muri wowe ntabwo ari ukurwanya abantu. Niba uzi ko hari ibintu muri wowe ukeneye gukemura mu buzima bwawe, mu muryango wawe, ba aribyo urwana nabyo aho gufata umwanya urwanya abandi.

Ujye wibuka ko ubuzima bwa muntu bwuzuye intambara no guhatana, niba undi muntu mugendana, uwo muziranye, inshuti se n’abandi, ashatse guhinduka intambara kuri wowe cyangwa ashaka ko muhangana mureke ugende cyangwa we agende ukomeze ubuzima bwawe kuko si we ntambara ukwiriye kurwana mu gihe ufite ibindi uri kurwana nabyo mu buzima.

Nta muntu muremure gute wabasha kubona ejo hazaza, nta n’umuntu w’umukire gute wabasha kugura ejo hashize, byose ni Imana n’ubuntu bwayo kuba turiho uyu munsi.

Buri gikomere wagize mu buzima ujye ugikoresha nk’impamvu ituma ugera kubyiza, ntukagikoreshe nk’urwitwazo ufite rwo kugirira abandi nabi.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow