IBANGA RY’UBUZIMA: Kuva mu muryango ukennye ntibivuze ko nta kintu uzigezaho
Niba utarigeze uva mu muryango ukomeye kora ibishoboka byose umuryango ukomeye uzakomoke kuri wowe, cyangwa uzatangirire kuri wowe. Ninde wakubwiye ko uko wavutse n'aho wavukiye ariho ukwiriye gusazira?
Kuva mu muryango ukennye ntibivuze ko nta kintu uzigezaho, izere Imana, ukore cyane hanyuma wiyizereremo, uko igihe kigenda kijya imbere uzageraho ubikore, ubigereho.
Niba waravukiye mu buzima bwo kwihiringa, ukavukira mu bukene, ukwiriye kwanga ko bisobanura ahazaza hawe.
Ukwiriye gukora cyane , ku manwa na nijoro , uko byaba bikomeye kose, reka ibwiriza ugenderaho cyangwa itegeko ryawe ribe kutava ku bintu.
Ubukire ntabwo ari aho watangiriye ahubwo ni aho wifuza kujya cyangwa kugera.
Niba waravukiye mu muryango ukennye ukaba uri gushaka uburyo wikura muri ubwo bukene, bifate mu buryo bukomeye (serious) kuko isi ntabwo ijya yorohera abakene, irabagora cyane.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










