IBANGA RY’UBUZIMA: Ugomba kwisobanukirwa kandi ukishyira imbere y'ibindi byose

Jul 7, 2025 - 14:29
Jul 7, 2025 - 15:40
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Ugomba kwisobanukirwa kandi ukishyira imbere y'ibindi byose

Ntabwo buriya umuntu ahinduka, ahubwo aba yisobanukiwe, hari igihe aba yasobanukiwe ko agomba kwishyira imbere y’ibintu byose kubera ko natabikora nta wundi uzaza ngo abimukorere.

Hari igihe umuntu amara igihe kinini yita ku bandi , rero hari igihe bigera nawe akiyitaho.

Hari abamara imyaka myinshi bashyira ibyo abandi bifuza imbere, bagahora bizeye ko hari abazaza bakabakorera nk'ibyo bakorera abandi, ariko ukuri nuko bahitamo bakavuga bati nitutiyitaho ubwacu nta wundi muntu uzabidukorera.

Abantu bashobora kumva ko ukwo ari ukwikunda ariko si byiza gukomeza kwinaniza wita ku bandi.

Abantu ntibagishimishwa nibyo bakorerwa , imbaraga bashorwamo ntibaziha agaciro.

Buri muntu agira aho agarukira, umuntu wahindutse rero nawe aba yageze aho agarukira.

Nicyo gihe nawe ngo utangire wite kubyawe no kugera kubyo wifuza, nicyo gihe nawe ngo wishyire kuri lisiti y’abantu bakwiye kwitabwaho.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow