IBANGA RY’UBUZIMA: Ibi niba ubikora ujye wibuka ko ari ikibazo cy'igihe gusa

Aug 18, 2025 - 09:19
Aug 18, 2025 - 12:05
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Ibi niba ubikora ujye wibuka ko ari ikibazo cy'igihe gusa

Ntukishingikirize amafaranga ngo ubangamire abantu uyumunsi, ntukishingikirize uko umeze neza uyu munsi ngo ubangamire abandi, ubasuzugure, ubatuke, ubabwire n'amagambo mabi.

Ujye wibuka ko buriya amafaranga agira amababa, araguruka, umukire ubona uyu munsi ejo ashobora kuba umuntu usabiriza. Uwo wita umukene uyu munsi ejo niwe ushobora kuba umukire. Uwo utekereza ko mutagira aho muhurira ejo niwe ushobora gusanga ari kugufasha cyangwa umukeneye.

Abantu hari igihe babangamira abandi bitwaje ibyo bafite, abo ari bo, imyanya bafite n'ibindi ariko bakibagirwa ko iyi si itagira nyirayo, ibintu birahinduka yewe n'ibihe birahinduka.

Ese wibuka ko uwo mukozi wo mu rugo cyangwa uwo muntu ukoresha wirirwa utuka, ubwira nabi, umusuzugura kubera ko gusa umukoresha ejo yavamo undi muntu udasanzwe. Nawe ejo yavamo umukoresha mwiza cyane, ni ikibazo cy'igihe gusa.

Ese wibuka ko uwo muntu wirukana kubera ko ngo asa nabi kubera ubukene, ejo yavamo umuntu udasanzwe kumukoraho bikaba amateka.

Ese wibuka ko abantu bose uca amazi, usuzugura kubera ngo ari abakene cyangwa ibihe bibi barimo ejo baba abantu badasanzwe?

Ntugasuzugure umuntu uri kugerageza guhiga ubuzima kuko Imana ishobora kumuzamura ijoro rimwe mwese mukabyuka ibintu byahindutse.

Gukora kw’Imana kurenze uko twe tubyumva twaba dukize cyangwa dukennye, twaba tumeze neza cyangwa tumeze nabi.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow