IBANGA RY’UBUZIMA: Nyuma yo gusobanukirwa ibi nta muntu uzongera kugutesha agaciro

Benshi muritwe muri iyi minsi turwana no kwihesha agaciro, ariko rimwe na rimwe ugasanga hari ubwo dushidikanya ku gaciro kacu, dushidikanya kubushobozi bwacu. Hari ubwo tureka abantu bakatuzenguruka, tukemerera ibigo dukoramo bikatwungukamo, tukibagirwa ko natwe dufite agaciro.

May 21, 2024 - 14:49
May 21, 2024 - 14:49
 2
IBANGA RY’UBUZIMA: Nyuma yo gusobanukirwa ibi nta muntu uzongera kugutesha agaciro

Ntabwo bigomba kumera gutya, dukwiriye gutangira kwiringira ibitekerezo byacu ubwacu, bitaba ibyo tukayoborwa n’ibitekerezo by’abandi kubera ko tutasobanukiwe n’agaciro kacu.

Noneho, emerera aya magambo agukarabye, agutere imbaraga, abyutse ukwemera kwawe utangire gusobanukirwa agaciro kawe muri iy'isi.

1. Ugomba kwiyizera ubwawe mugihe ntawundi ubikora cyangwa ukwizera, ibi bigutera gutsinda.

2. Niba utazi agaciro kawe, undi muntu niwe uzakakubwira, kandi ibyo azakubwira bizaba biri hasi y’agaciro kawe, muri make nta kuri kuzuye azakubwira ku gaciro kawe.

3. Niba ushaka kuzamura agaciro kawe, hagarika guha abandi bantu uburenganzira busesuye bwo kukugenzura kuri buri kimwe.

4. Menya agaciro kawe, ugomba kugira ubutwari bwo kuva ahataguha icyubahiro cyawe.

5. Ni wowe ushobora guhitamo icyo wemera ku gaciro kawe kandi nibyo bizagena uburyo wemerera abandi bantu kugufata cyangwa kuguha agaciro.

6. Iyo umuntu agufashe nkaho uri amahitamo yanyuma, akwifashisha yabuze abo yari akeneye, ukwiye kwihutira gufata iyambere yo kuva mu buzima bwe kuko ataguha agaciro. Iyo umuntu agukoresha kuko yabuze amahitamo ntacyo uba uvuze gihambaye mu buzima bwe, muri make uri umusimbura.

7. Mbere yo gutsinda, ugomba kwizera ko ukwiye, nutiyizera ko ukwiye uzatsindwa.

8. Hari ibintu bibiri utazigera wirukana mu buzima bwawe, kandi uzabisigasire igihe cyose; Inshuti nyazo n'urukundo nyarwo.

10. Igihe cyose ureba hanze yawe kugirango umenye agaciro kawe, ugategereza kumva icyo abantu bakubwira cyangwa bagukorera, uri kurebera ahantu hadakwiye. Reba imbere muri wowe. Menya agaciro kawe, agaciro kawe kari muri wowe.

11.  Iyemere wowe ubwawe ibyo urimo byose. Menya ko hari ikintu imbere muri wowe kiruta inzitizi zose uhura nazo.

12.  Agaciro kawe ntikagabanuka kubera ko ngo hari umuntu utabona cyangwa ngo asobanukirwe agaciro kawe, agaciro kawe kiyongera bitewe nawe.

13.  Ukwiriye urukundo no kubahwa. Uri mwiza, ufite impano, kandi ufite ubwenge. Ntiwemere ko umuyaga w'ibibazo uri guhura nabyo bituma wibagirwa ibyo.

14. Ntiwavukiye gutsindwa, ntiwavukiye kuba umuhombyi, wavukiye kuba umuntu udasanzwe, Imana yakuremye ikuremeye kuba umuntu udasanzwe.

15. Ntamuntu n'umwe ushobora gutuma wumva ko uri hasi utabanje kubimuhera uruhushya cyangwa se kubimuhera uburenganzira.

16. Amahirwe ya zahabu ushaka ari muri wowe wenyine. Ntabwo ari mubigukikije, ntabwo ari mu guhirwa cyangwa amahirwe, cyangwa ubufasha bw'abandi, ni muri wowe gusa.

17. Iyo agaciro kawe kazamutse, umutungo wawe urazamuka. Uko urushaho kumva ko ufite agaciro biguha kwigirira icyizere ugakora ibintu byose wumva umeze neza ibyo bigatuma utanga umusaruro maze ukunguka byinshi mu buzima.

18. Menya agaciro kawe, fata imbaraga zawe, ba wowe.

19. Niba uzi agaciro kawe, uzamenye ko ukwiye ubuzima bwiza kandi buri hejuru cyane.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow