Fik Fameica yahishuye ukuntu amaze imyaka 7 ananizwa na Wizkid

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Fik Fameica yavuze ko hari indirimbo yagombaga gukorana na Wizkid mu mwaka wa 2017, ariko kugeza ubu ntirakorwa.

Jul 25, 2024 - 13:34
Jul 25, 2024 - 14:50
 0
Fik Fameica yahishuye ukuntu amaze imyaka 7 ananizwa na Wizkid

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Shakif Walukagga uzwi mu muziki nka Fik Fameica, yavuze ko hari indirimbo yashatse gukorana n'umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Wizkid mu mwaka wa 2017, ariko nyuma abakorana na Wizkid bamusabye amafaranga atabashije kubona, bituma ibyo baganiriye bigenda biguru ntege.

Ubwo Wizkid yageraga mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, mu mwaka wa 2017, yishimiye impano ya Fik Fameica, uyu muhanzi Fameica yahise atangira kumwegera baganira umushinga bahuriramo, nyuma ananizwa n'abareberera inyungu Wizkid.

Fik Fameica uzwi kandi nka Fresh Bwoy akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo Ndi Byange, Omu Bwati na Property, yahishuye uko amaze imyaka 7 ananizwa n'abo kwa Wizkid.

Yagize ati:"Yego, muri uwo mwaka wa 2017, naganiriye na Wizkid, tuganira n'iby'indirimbo, ariko abareberera inyungu Wizkid, bansabye ibihumbi 100 by'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (ni arenga miliyoni ijana z'Amanyarwanda), ni amafaranga ntabashije kubona, none iyo ndirimbo ntiturayikora."

Uyu muhanzi Fameica aracyafite icyizere ko mu minsi iri imbere, azaganira na Wizkid, bakaba bakorana iyo ndirimbo.

Aherutse gushimira umunyamakurukazi akaba n'umushyushyarugambakazi wo muri Uganda witwa Sheilah Gashumba, wamwingingiye Patoranking, bakorana indirimbo bise 'Omu Bwati.'

Fameica si we muhanzi wenyine wo muri Uganda wabuze uko akorana n'umuhanzi mpuzamahanga, kuko mu mwaka wa 2023, Aziz Azion yaganiriye iby'indirimbo na Diamond Platnumz, ariko ntabwo bigeze bakorana.

Hari kandi bagenzi babo babashije gukorana n'abanyamahanga barimo Ykee Benda wakoranye n'umunya-Nigeria, Reekado Banks indirimbo yitwa 'Timetable.' Sheebah Karungi na we yakoranye n'Umunya-Nigeria, Runtown indirimbo bise 'Weekend.'

Fik Fameica aracyafite icyizere ko mu minsi iri imbere azasoza umushinga umaze imyaka 7 yagiranye na Wizkid

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow