IBANGA RY'UBUZIMA: Muri wowe hari ibintu bidasanzwe, ukeneye kwisobanukirwa
Imitekerereze ni urufunguzo rwo gutsinda kwacu no kugira ubushobozi bukomeye bwo kugera kuri byabindi twifuza kugeraho mu buzima. Ubwenge bwacu n'igikoresho gikomeye, gishobora guhindura ukuri ku buzima bwacu no guhindura ibidukikije mu isi.
Aya ni amwe mu magambo yagufasha kugufungura amaso yawe kubintu bitagira iherezo biri muri wowe.
1. Imipaka yonyine dufite mu buzima bwacu niyo twishyiriyeho twebwe ubwacu ntabwo ari abandi bantu bayidushyiriyeho.
2. Iyizere wowe ubwawe mubyo urimo byose. Menya ko hari ikintu imbere muri wowe kiruta inzitizi zose uhura nazo.
3. Iyo uhinduye uburyo urebamo ibintu, bya bintu ureba nabyo birahinduka.
4. Umuntu wenyine ugenewe kuba we ni wa muntu wowe wahisemo kuba, nta wundi muntu mu isi waguhitiramo ubuzima ukwiye kubaho atari wowe. Ubwenge ni byose, ibyo utekereza, uhinduka byo.
5. Reka gutinya ibishobora kugenda nabi ahubwo utangire gushimishwa n'ibishobora kugenda neza.
6. Ntabwo uri igitonyanga mu nyanja, ahubwo uri inyanja yose.
7. Itandukaniro riri hagati y'uwo uriwe nuwo ushaka kuba we nicyo ukora.
What's Your Reaction?










